skol
fortebet

Xavi yatangaje ingeso mbi yokamye Lionel Messi ku buryo atashobora kuyivaho

Yanditswe: Monday 17, Jun 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari kapiteni wa FC Barcelona ndetse wayubatsemo amateka akomeye, Xavi Hernandez, yatangaje ko muri kamere ya Lionel Messi ari umuntu ukunda kwishyiraho igitutu ndetse ngo aba yumva yakora buri kimwe ngo FC Barcelona itsinde.

Sponsored Ad

Ubwo Xavi yaganiraga n’umunyamakuru w’Umurusiya yamubwiye ko Messi ahorana igitutu yishyiraho ndetse ngo kubera ubuhanga bwe ahora yumva yakora byose.

Yagize ati “Ingeso imwe mbi ya Messi.Ntayo.Ahora yishyiraho igitutu.Yumva ko agomba gutanga ibyo afite byose bikamutera kwishyiraho igitutu.Ni umuhanga cyane kandi bihora muri kamere ye.”

Ikigaragaza ko Messi yishyiraho igitutu cyane ni uko nyuma yo guhabwa igitambaro cy’ubukapiteni yasezeranyije abafana ko bagomba gutwara UEFA Champions League mu mwaka w’imikino ushize gusa baje gusezererwa na Liverpool ibatsinze ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Xavi yavuze ko aticuza kuba yaratwawe Ballon d’or na Messi ngo kuko iyo badakinana FC Barcelona itari kuba yaratwaye ibikombe byinshi ndetse ngo we ntabwo yari kuzafatwa nk’ umukinnyi ukomeye nkuko yasezeye umupira w’amaguru yubahwa.

Abajijwe ku cyatuma FC Barcelona yongera gutwara Champions League,Xavi yavuze ko ikeneye kugura abakinnyi bakomeye bo gufasha Messi kuko nta bakinnyi beza afite ngo atabasha gutwara ikipe wenyine.


Xavi yavuze ko Messi yishyiraho igitutu kirenze muri FC Barcelona

Ibitekerezo

  • Umutwe w’inkuru yawe ntabwo uhuye
    n’ibikubiyemo.
    Ntabwo bigaragara ko ari ingeso yamwokamye ku buryo atayivaho nk’uko Xavi yabivuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa