skol
fortebet

Yannick Mukunzi yatangaje amanota yabonye mu ikizamini cya leta

Yanditswe: Monday 20, Mar 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi ukina mu ikibuga hagati mu ikipe ya APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi Yannick Mukunzi yatangajeko yatsinze ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye ku amanota we yishimira avuga ko ahagije akanabishimira Imana.
Ruhago n’ishuli ubundi ni ibintu bidakunze guhira umuntu ubifatanya kuko usanga kimwe cyamuhiriye kuruta ikindi ariko Yannick we arashima kuba yarabashije kubifatanya bikamuhira.
Ubundi Yannick Mukunzi yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi bizwi mu ururimi (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi ukina mu ikibuga hagati mu ikipe ya APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi Yannick Mukunzi yatangajeko yatsinze ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye ku amanota we yishimira avuga ko ahagije akanabishimira Imana.

Ruhago n’ishuli ubundi ni ibintu bidakunze guhira umuntu ubifatanya kuko usanga kimwe cyamuhiriye kuruta ikindi ariko Yannick we arashima kuba yarabashije kubifatanya bikamuhira.

Ubundi Yannick Mukunzi yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi bizwi mu ururimi rw’amahanga nka HEG(Histoire Economie et Géography), akaba yararangirije Collège George de Fox de Kagarama(CGFK) umwaka w’amashuri ushize wa 2016 akaba yarabonye amanota 19.

Yagize ati "narangirije kuri CGFK (Collège George de Fox de Kagarama) umwaka ushize, nigaga section yitwa HEG(Histoire Economie et Géography) nyuma y’uko amanota asohotse nasanze ari meza cyane naratsinze kandi ndabishimira Imana, nabonye 19." Yannick Mukunzi aganira n’ikinyamakuru Umuryango

Uyu musore ntatekereza kuba yahagarika kwiga ahubwo afite inzozi zo gukomeza amashuli ye, gusa ngo agomba kubanza akabitekerezaho neza ku buryo bitazabangamira akazi ke kandi ayo mashuli ayakesha akazi akora.

Yannick Mukunzi umusore w’imyaka 22, avuga ko yatangiriye amashuli ye I Burundi nyuma akaza kuyakomereza mu Rwanda ubwo yari aje mu irerero rya APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa