skol
fortebet

Zidane yatangaje ukuntu Gareth Bale aherutse kumusuzugura

Yanditswe: Tuesday 23, Jul 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko umunya Wales Gareth Bale aherutse kumusuzugura cyane,ubwo yangaga gukina umukino wa Bayern Munichen yabatsinzemo ibitego 3-1 muri ICC.

Sponsored Ad

Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko ubwo abandi bakinnyi barimo kwambara bitegura gukina umukino wa Bayern Munichen,Bale we ngo yarabyanze amubwira ko adashaka gukina uwo mukino.

Yagize ati “Ikintu cya mbere,sinigeze nsuzugura umuntu n’umwe by’umwihariko umukinnyi.Mpora mbivuga ko abakinnyi,abakinnyi n’ingenzi mu buzima bwanjye kandi nzahorana nabo.

Icya kabiri nababwira,Ubuyobozi burashaka kumugurisha [Bale].Icya gatatu cy’ingenzi nababwira ni uko Gareth yanze kwambara ngo akine kubera ko atabishakaga turi gushaka uko twamugurisha.Aritozanya natwe uyu munsi ariko ejo ni ejo.”

Gareth Bale arifuzwa n’amakipe yo mu Bushinwa ndetse bimaze iminsi bivugwa ko ikipe ya Manchester United ndetse na Tottenham zimwifuza.

Bale utarahiriwe mu mwaka w’imikino ushize kubera imvune,niwe mwongereza watsinze ibitego byinshi muri La Liga kuko afite 78 nyuma yo kugera muri Real Madrid mu mwaka wa 2013.


Bale agiye kuva nabi muri Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa