skol
fortebet

Zidane yoherereje ubutumwa bukomeye Paul Pogba yifuza cyane

Yanditswe: Monday 06, May 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yandikiye Paul Pogba ukina hagati mu ikipe ya Manchester United ko nadakora ibishoboka byose ngo asabe ko iyi kipe ye imurekura,nta yandi mahirwe azongera kubona yo kuzakabya inzozi ze zo gukinira Real Madrid.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 26 yabwiye ubuyobozi bwa Manchester United ko yifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid gusa Zidane yamusabye kugira icyo akora vuba na bwangu kugira ngo arekurwe.

Pogba yasabwe na Real Madrid kugabanya umushahara we w’umurengera kugira ngo ibashe kumugura ayerekezemo muri iyi mpeshyi.

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer arifuza kugurisha bamwe mu bakinnyi be kugira ngo abone miliyoni 300 zo kugura abakinnyi bashya.

Mu bakinnyi Ole Gunnar Solskjaer yifuza kugurisha,harimo Pogba ashakamo miliyoni 100,De Gea wanze kongera amasezerano nawe amushakamo miliyoni 80 z’amapawundi mu gihe azarekura abandi barimo Nemanja Matic, Eric Bailly and Marcus Rojo ndetse na Alexis Sanchez ngo bazamwishyura amasezerano asigaranye yigendere kuko ahembwa umushahara w’umurengera.

Pogba yabwiye abakinnyi bakinana ko yifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid gukorana na Zidane watangaje ko akunda imikinire ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa