skol
fortebet

Zinedine Zidane yabwiye amagambo akomeye abakinnyi be nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya nyuma muri shampiyona

Yanditswe: Monday 29, Apr 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yaraye itsinzwe n’ikipe ya Rayo Vallecano yari ku mwanya wa nyuma wa shampiyona ya La Liga bituma Zinedine Zidane arakara cyane avuga ko ntacyo bakoze ndetse yabarakariye cyane.

Sponsored Ad

Uyu mutoza wigaragaje cyane mu mwaka washize,yaraye arakajwe cyane no gutsindwa n’iyi kipe ya nyuma igitego 1-0,bituma iva kuri uwo mwanya ihasiga SD Huesca.

Zidane yagize ati “Nkunda kuvugira neza abakinnyi banjye ariko uyu munsi ntabyo nkora.Ntabwo tugomba gukina gutya.Nateguye uyu mukino ndi kumwe n’abakinnyi bose ariko bakoze ibyo ntababwiye.

Ntacyo twakuze.Kuva ku munota wa mbere kugera kuwa nyuma twitwaye nabi.Dukwiriye kurakara cyane.Njye ndarakaye cyane.Twigaragaje nabi.Dukwiriye gusaba imbabazi abafana bacu kubera amakosa yacu.Nta kintu na kimwe twakoze.Ntitwigeze twiruka,ntitwabashije kwambura umupira.”

Umutoza Zidane wari warakaye cyane,yasabye bamwe mu bakinnyi ba Real Madrid gutangira gushaka amakipe mashya kuko hari abazarekurwa barimo Gareth Bale, Isco na Dani Ceballos.

Kubera ko Real Madrid izagura abakinnyi bakomeye cyane,irifuza kurekura abakinnyi batagitanga umusaruro bakajya kwishakira aho bakina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa