skol
fortebet

Zinedine Zidane yasuzuguye cyane Gareth Bale bibabaza abakunzi ba ruhago

Yanditswe: Sunday 19, May 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Real Madrid,Zidane, yasuzuguye cyane Gareth Bale wari wamusabye ko yamukinisha ku mukino wa nyuma bagombaga kwakira Real Betis kuri iki Cyumweru kugira ngo asezere ku bafana arabyanga,bituma uyu rutahizamu yivumbura ajya mu rwambariro atifatanyije na bagenzi be gushimira abafana nyuma y’umukino.

Sponsored Ad

Bale wari wifuje gusezera abafana akina umukino wa nyuma Real Madrid yakiniye ku kibuga Santiago Bernabeu muri uyu mwaka w’imikino igatsindwa na Real Betis ibitego 2-0,ubusabe bwe bwanzwe na Zidane wamugumishije ku ntebe y’abasimbura,iminota 90 irangira adakinnye.

Ntabwo Bale yashimishijwe nibyo yakorewe na Zidane,ifirimbi ya nyuma ikimara kuvuga yahise yinjira mu rwambariro,ntiyifatanya na bagenzi be kuzenguruka ikibuga bashimira abafana bababaye hafi muri uyu mwaka w’imikino wabagendekeye nabi cyane.

Umutoza Zidane yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino ko niyo aza kuba yemerewe gusimbuza umukinnyi wa kane,atari gushyiramo Gareth Bale.

Zidane ntiyishimiwe n’abakunzi ba ruhago kuko benshi bibutse ibyo yakoreye Real Madrid birimo no kuyihesha UEFA Champions 3 zikurikiranya zirimo iheruka yatsinze ibitego 2 wenyine mu mukino batsinzemo Liverpool ibitego 3-1 I Kiev.

Bale yababajwe no gusuzugurwa na Zidane muri ubu buryo,byatumye benshi bemeza ko agomba gusohoka muri Real Madrid muri iyi mpeshyi aho yifuzwa n’amakipe arimo PSG,Manchester United na Tottenham.



Bale yarakariye Zidane wamwimye amahirwe yo gusezera ku bafana ba Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa