skol
fortebet

Ubumwe bw’Uburayi bugiye gufatira Iran ibindi bihano nyuma y’igitero kuri Israel

Yanditswe: Thursday 18, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wemeranyijwe kongera ibihano wafatiye za kompanyi zikora indege nto z’intambara zitarimo umupilote (drone) n’izikora ibisasu bya misile, nyuma y’igitero cya Iran kuri Israel kitari cyarigeze kibaho mbere.

Sponsored Ad

Perezida w’akanama k’Uburayi Charles Michel yagize ati: "Ni ingenzi cyane gukora igishoboka cyose cyo gushyira Iran mu kato."

Ubumwe bw’Uburayi (EU) busanzwe bwarafatiye Iran ibihano byinshi, birimo n’ibyo bwayifatiye kubera ko yagurishije za drone ku Burusiya bukoresha mu ntambara burwana na Ukraine.

Amerika yaciye amarenga ko na yo izafatira Iran ibihano bishya mu minsi iri imbere.

Ibihano bishya bya EU byemeranyijweho mu nama i Buruseli mu Bubiligi, yabaye inama ya mbere EU ikoze y’abategetsi 27 bo mu bihugu bigize uwo muryango kuva Iran yagaba igitero kitaziguye kuri Israel ku wa gatandatu ushize.

Icyo gitero cyari kirimo za drone na za misile byose hamwe birenga 300, byarashwe biva muri Iran, Iraq, Syria na Yemen, byinshi muri byo byahanuwe na Israel n’inshuti zayo.

Iran yakomeje kuvuga ko yagabye icyo gitero mu kwihorera ku gitero cyo mu kirere gifatwa na benshi ko ari Israel yakigabye ku ishami ry’ambasade ya Iran muri Syria, cyo ku itariki ya mbere y’uku kwezi, cyishe abantu 13.

Israel – igaragara ko kugeza ubu yasubije kuri icyo gitero gusa ibinyujije mu nzira ya dipolomasi – ntiyavuze ko idashobora gusubiza kuri icyo gitero mu buryo bwa gisirikare.

Ariko abategetsi bakomeye ku isi bakomeje gusaba ko habaho kwifata, mu rwego rwo kwirinda ko hakwaduka intambara yagutse mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Nyuma y’iyo nama ya EU yo ku wa gatatu, umutegetsi (Chancellor) w’Ubudage Olaf Scholz yagize ati: "Kuri twe, ni ingenzi ko aka kanya ubu kanakoreshwa mu kurushaho guhosha ubushyamirane ndetse Israel na yo igakoresha ibi yagezeho ikongerera imbaraga aho ihagaze [umwanya wayo] mu karere kose no kudasubiza na yo igaba igitero kinini."

Israel yasabye inshuti zayo gufatira ibihano gahunda ya za misile ya Iran ndetse isaba ko umutwe wa gisirikare wa Iran uzwi nka ’Islamic Revolutionary Guard Corps’ (IRGC), ushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, Amerika yarabikoze ariko EU n’Ubwongereza byo ntibyabikoze.

EU isanzwe ifite ingamba zitandukanye zigambiriye Iran kubera ihonyora ryayo ry’uburenganzira bwa muntu, ku kongera cyane ibikorwa bya nikleyeri no kubera ubufasha bwa gisirikare Iran iha Uburusiya.

Ku wa kabiri, ubwo yavugaga ku kuba Amerika ishobora gufatira Iran ibindi bihano, Minisitiri w’imari w’Amerika Janet Yellen yavuze ko "amahitamo yose yo guhungabanya gutera inkunga iterabwoba kwa Iran akomeje kuba ku meza [aracyashoboka]".

Minisitiri Yellen yaciye amarenga ko ibitoro Iran yohereza mu mahanga, ari "ahantu hashoboka" Amerika igambiriye.

Yagize ati: "Biragaragara, Iran ikomeje kohereza ibitoro bimwe na bimwe mu mahanga. Hari ibindi dushobora gukora."

Mu itangazo yasohoye nyuma yaho, Jake Sullivan, umujyanama w’Amerika ku mutekano w’igihugu, yavuze ko gahunda ya Iran ya za misile na drone, hamwe n’umutwe wa IRGC, na minisiteri y’ingabo ya Iran, na byo bizafatirwa ibindi bihano.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa