skol
fortebet

Ukraine igiye gutsindwa urugamba kubera gushirirwa n’intwaro

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ukraine ikomeje gutabaza u Burengerazuba bw’isi ngo buyihe amasasu n’uburyo bwo kurinda ikirere kuko bashiriwe bakaba batakibasha kwirinda.

Sponsored Ad

Ubu busabe Perezida Zelensky abubyukije nyuma y’uko misile eshatu ingabo z’u Burusiya zarashe zahitanye abantu 20 mu gace ka Chernihiv ko mu majyaruguru ya Ukraine,kuri uyu wa Gatatu saa tatu z’amanywa.

Zelensky ati ’Iyaba twarahawe intwaro zigezweho,n’ibukoresho bihagije by’ubwirinzi bw’ikirere, iyaba kandi isi yose yagiraga ubushake buhagije bwo guhashya iterabwoba ry’u Burusiya [ibi ntibiba birimo kutubaho].’

Zelensky yavuze ko Uburusiya bwarashe misile 11 zerekeza ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Trypilska.Ibirinda ikirere cya Ukraine byahanuye misile zirindwi za mbere, ariko enye zakurikiyeho zangije burundu uruganda.

Zelensky yatangarije PBS NewsHour mu kiganiro cyatambutse ku wa mbere,ati:“Kubera iki? Kubera ko nta misile twari dufite.Misile zose zashije. ”

Ibi bisasu Uburusiya bwateye muri Ukraine byakomerekeje abantu 70 ndetse byangiza inzu zirindwi z’amagorofa.

Zelensky yabwiye inshuti z’igihugu cye inshuro nyinshi ko kurinda ikirere cya Ukraine bigenda nabi cyane, kubera ko Uburusiya buherutse kuvugurura ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu za Ukraine.

Ariko inkunga ya gisirikare ikenewe cyane yaturukaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika imaze amezi ihagaritswe n’aba republika mu nteko ishinga amategeko.

Uku gutabaza kuje kandi mu gihe isesengura rya BBC rivuga ko Ukraine ishobora gutsindwa intambara muri uyu mwaka. Uku gutsindwa kuzaterwa n’uko ingabo za Ukraine zigenda zitakaza morali cyane cyane guhera umwaka ushize ubwo ingabo za Ukraine zateguraga urugamba simusiga rwo kwisubiza ibice u Burusiya bwigaruriye zigasanga ari nko kwasa urutare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa