skol
fortebet

Rashid Hakuzima yasabye urukiko guhabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’iby’ubushinjacyaha

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rashid Hakuzimana ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye urukiko guhabwa ibikoresho by’ikoranabunga kugira ngo ashobore gutegura urubanza rwo kwiregura ku byaha aregwa.

Sponsored Ad

Rashid Hakuzimana yafunzwe muri 2021 kubera ibiganiro bitavugwaho rumwe yanyuzaga ku mbuga nkoranyambaga za You tube binenga ubutegetsi bwo mu Rwanda.

We ahakana ibyo aregwa akavuga ko ari umunyapolitiki uzizwa gutanga ibitekerezo bye.

Hakuzimana Rashid wagombaga gutangira kwiregura ku byaha aregwa yazanye inzitizi y’uko adafite ibikoresho byibanze byamufasha gutegura urubanza rwe no kwiregura ku byaha yarezwe.

Yabwiye urukiko ko akeneye guhabwa mudasobwa ngendanwa yo mu bwoko bwa Ipad, telephone ya Iphone, mudasobwa isanzwe n’ibindi birimo radio, amapaki y’amakaramu, n’impapuro.

Yavuze ko niba urukiko rwemera ko ababuranyi bareshya imbere y’amategeko, ubushinjacyaha bukaba bufite ibyo bikoresho ‘’nanjye ngomba kubibona kugira ngo ntegure kwiregura kwanjye’’

Abdul Rashid Hakuzimana akurikiranyweho ibyaha bitatu: gupfobya jenoside, gukurura amacakubiri no gukwirakwiza amakuru y’impuha.

Ni ibyaha ubushinjacyaha bwamureze ko yakoreye kuri You tube.

Mu kumushinja ibyaha, ubushinjacyaha bwagiye bwerekana bimwe mu biganiro yakoze, bukavuga ko bigize ibyaha byo gupfobya no guhana jenoside ndetse no gushyira mu kaga ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Mu rukiko kuri uyu wa kane kandi, Rashid Hakuzimana yasabye ko umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge yatumizwa mu rukiko agasobanura impamvu amwambura impapuro zigendanye n’urubanza rwe aba yandikiye muri gereza, anamushinja ‘’kumufunga binyuranyije n’amategeko’’

Ubushinjacyaha buvuga ku mbogamizi Rachid yatanze, bwavuze ko ari amayeri yo gutinza urubanza kandi ko hari amagambo akoresha butemera, nko kwiyita umunyapolitiki.

Umushinjacyaha yavuze ko nta tegeko rigena ko Rashid Hakuzimana yahabwa ibikoresho by’ikoranabunga yasabye _avuga ko ikaramu n’impapuro asanzwe abihabwa.

Icyemezo cy’urukiko kuri icyo kibazo rwategetse ko Rashid agomba guhabwa ibyo abandi bafungwa bagenerwa na gereza naho ibindi by’inyongera nta shingiro bifite, urubanza rukazasubukurwa ku itariki 26 z’ukwezi kwa 5.

Hakuzimana Abdoul Rachid uburana atunganiwe, yamenyekanye cyane mu biganiro yanyuzaga kuri Youtube anenga ubutegetsi byinshi binenga ubutegetsi.

We avuga ko icyo azira ari kuvuga ibitagenda mu gihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa