skol
fortebet

Abafana ba Mwiseneza Josiane yabateye kuvuga bitewe n’umupira yambaye[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 04, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Miss Mwiseneza Josiane mu minsi ishize ubwo yashyiraga hanze ifoto yambaye umupira wanditseho ‘Bonjour mon Amour’ yatangaje abafana be batari bake. Nkuko benshi mu bafana ba Mwiseneza babigaragaje muri comments zabo bagaragaje gutangarira cyane ubwiza bw’umupira yari yambaye ndetse benshi banamusaba kubarangira aho yawuguriye ngo nabo bazajye kuwugura.

Sponsored Ad

Nyuma y’uko uyu mukobwa wabaye Ikimenyabose ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aturutse ahantu kure nyuma akaza no kwegukana ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane wa 2019,ashyize hanze iyi foto abantu batandukanye bagiye bayitangaho ibitekerezo.

Abenshi bakaba bagiye bahuriza ko ngo ari kugaragara neza muri uwo mwambaro, ndetse abandi nabo bagenda bamubaza uko babona uwo mupira bitewe n’uburyo bakunze amagambo awanditseho no kuba ari Miss Mwiseneza uwambaye dore ko ubu ari umwe mu bakobwa b’ibyamamarekazi u Rwanda rufite.

Amagambo yanditse kuri uyu mupira ya ’Bonjour Mon Amour’ bivuze mururimi rw’ikinyarwanda ngo ’Waramutse Rukundo rwanjye’,aje nyuma y’uko Mu gitaramo cyabaye ku wa 21 Mata 2019,umuramyi Patient Bizimana yakoze igitaramo ‘Easter Celebration Concert 2019’ cyabereye i Gikondo kuri Expo Ground cyitabiriwe ku buryo bukomeye na benshi barimo na Miss Mwiseneza Josiane w’i Rubengera.

Miss Mwiseneza Josiane wambaye ikamba rya nyampinga ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda 2019,yahishuye ko asanzwe akunda Patient Bizimana kuko ari umuhanzi usanzwe ashenjagura umutima we biturutse k’ubutumwa bw’agakiza anyuza mu bihangano bye.

Yabajijwe kandi niba yaba ari mu rukundo n’umusore, asubiza agira ati: “Oya”. Ku itariki nk’iyi kandi uyu mukobwa yagiranye ikiganiro na Radio Isango Star, avuga ko yishimiye kuba ari umwe mu bitabiriye igitaramo cya Patient Bizimana kandi ko ari umuhanzi akunda.

Miss Mwiseneza yarivuguruje!

Umunyamakuru wa Isango Star yabajije Mwiseneza Josiane ati “Iyi Pasika igusize ufite umuntu ukwibitseho” Arasubiza ati “Cyangwa njye nibitseho”. Josiane abaza umunyamakuru ati “Uwibitseho undi ni nde? . Umunyamakuru ati “Mwibikanyemo”, Josiane agira ati “Yego” [Abivuga aseka]. Umunyamakuru arongera ati “Sure”, Miss Josiane nawe ati “Sure”.

Umunyamakuru yabajije Miss Mwiseneza Josiane niba umusore bakundana abarizwa i Kigali, asubiza ko abarizwa i Kigali.

Yavuze ko bari basanzwe baziranye bitari cyane ariko ko uwo muhungu yari asanzwe aziranye n’abavandimwe be cyane.

Miss Josiane avuga ko mbere na nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda 2019, uyu musore yihebeye yari asanzwe akurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi. Asabwe kugira icyo amubwira yagize ati “..Ubuse ndakamubwira koko ubwo naba nkabwiye abankurikiye kandi ari we ndi ku kabwira.”

Umunyamakuru yakomeje guhatiriza amusaba kugira icyo abwira umukunzi we, maze Miss Josiane agira ati “ Oya! Icyo namubwira nakimubwira ntabwo ari ngombwa ngo nkibwire abanyarwanda.” Yemeye ntagushidikanya ko akunda uwo musore, ati “Yego! Ndamukunda.”

Mwiseneza Josiane w’imyaka 25 y’amavuko yambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity 2019) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

REBA BIMWE MU BITEKEREZO BYATANZWE KU MUPIRA MWISENEZA YARI YAMBAYE:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa