skol
fortebet

Abahanzi bo hambere n’ abubu bagiye guhurira mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’ ururimi gakondo

Yanditswe: Friday 24, Mar 2017

Sponsored Ad

Mu rwego rwo kwihiza umunsi w’ ururimi gakondo hateguwe igitaramo kirahuriramo abahanzi bo mu Rwanda barimo abo hambere n’ abahanzi bubu.
Ubusanzwe ku Isi hose umunsi wahariwe kwita ku rurimi gakondo wizihizwa tariki 21 Gashyantare buri mwaka, Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2017.
Uyu munsi wizuhijwe ku nshuro ya 14 uyu mwaka wahawe, insanganya matsiko igira iti “Kwiga no kunoza Ikinyarwanda ni inshingano yanjye nawe”.
Ni muri urwo rwego hateguwe (...)

Ni muri urwo rwego hateguwe igitaramo kiri buhuze abahanzi benshi bo mu Rwanda barimo abo hambere n’abubu kiri bubere kuri petit stade i Remera guhera saa kumi n’imwe 17h00.

Danny Vumbi uri bwitabire icyo gitaramo, yabwiye Umuseke ko umunsi w’ururimi ari igikorwa gikwiye kujya cyubahwa kimwe n’ibindi bikorwa bikomeye bibera mu Rwanda.
Ko ari umwanya ku rubyiruko wo kwisuzuma bakareba neza ko ibyo bavuga, ibyo bandika, uburyo bitwara hari akamaro bifite urubyiruko ruzabaho mu bihe biri imbere.

Umunsi mpuzamahanga w’Ururimi kavukire uhabwa agaciro gakomeye mu Rwanda. Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko ari umwanya mwiza wo kuzirikana agaciro k’ururimi rw’Ikinyarwanda nk’isôoko y’ubumwe n’iterambere by’Abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa