startimes
startimes

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe na Pasiporo igaragaza imyaka ya nyayo ya Zari

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 11 July 2019 Yasuwe: 6328

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe n’imyaka ya Zari Hassan , nyuma yuko avuga ko yavutse mu 1990 kandi yaravutse 1987.


Sponsored Ad


Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram hakwirakwijwe Pasiporo igaragaza imyaka ya Zari Hassan umaze gutandukana n’abagabo barenga 5 kandi bose babyaranye.

Ubusanzwe Zari yatangazaga ko yavutse mu 1990 gusa Pasiporo yagaragaje ko yavutse mu 1987.

Ikimara kujya hanze, abantu benshi bayisamiye hejuru bavuga ko uyu mugore yigira umwana akagabanya imyaka nyamara akuze. Mu gusubiza abantu bagiye bashyira ifoto y’iyi pasiporo ku mbuga nkoranyambaga, yabise ‘abanzi’ avuga ko n’iyo yagira imyaka 100 azakomeza kuba mwiza kubarusha.

Ati “Buri wese ari gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya pasiporo yanjye yerekana ko navutse mu 1978, byari ukugira ngo mbone ubwenegihugu ariko navutse ku wa 23 Nzeri 1990. Mwese muranyanga kubera ko muri hasi, ndacyari mwiza n’ubwo mushaka kumpa imyaka 50. N’igihe nzaba mfite 100 nzaba mwiza kubarusha.”

Zari yireguye avuga ko yayihinduje akabeshya kugira ngo ahabwe ubwenegihugu bwo muri Afurika y’Epfo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ishimwe hadjara

    Zari mumureke kuko siwe wenyine wahinduye mwekumwiha ngomukambye

    July 2019
  • chat_bubble john

    Ariko mujye mwandika ibintu biribyo cyane komubamuziko inkuru iribusomwe nabenshi.passport ye yerekanye ko yavutse 1978,mugihe we avugako yavutse 1980.

    July 2019

Inzindi nkuru

Ikiganiro-Kuki Umuhanzi Yverry yinjiye muri cinema? Agace kambere...

Rugamba Yves wamamaye cyane mu muziki nk’Umunyempano,Umuhanga mu miririmbire...
5 August 2020 Yasuwe: 569 0

Hamisa Mobetto yahaye ubutumwa Diamond nyuma yo kumwizera akambara imyenda...

Umunyamidei Hamisa Mobetto yohereje ubutumwa bwo gushimira papa w’umwana we...
5 August 2020 Yasuwe: 7932 0

Beyonce yashyize hanze amafoto adasanzwe azagaragara muri Filimi ifite...

Umuhanzikazi Beyoncé, umwe mubagore bakunzwe cyane ku isi, yashyize hanze...
4 August 2020 Yasuwe: 1787 0

Abafana ba Mwiseneza Josiane yabateye kuvuga bitewe n’umupira...

Miss Mwiseneza Josiane mu minsi ishize ubwo yashyiraga hanze ifoto yambaye...
4 August 2020 Yasuwe: 8964 0

Ifoto y’umunyarwandakazi Kate Bashabe yatumye abasore bamutomagura...

Kate Bashabe ni umwe mu banyarwandakazi kuri ubu bakurikirwa n’abantu benshi...
3 August 2020 Yasuwe: 10110 1

Hakizimana yegukanye irushanwa rya Miss Ngozi ahembwa ibihumbi 248 Frw mu...

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama 2020 mu Burundi nibwo...
3 August 2020 Yasuwe: 2121 0