skol
fortebet

Abakoresheje Face App porogaramu ibahindura abasaza baburiwe ingaruka bashobora guhura nazo

Yanditswe: Thursday 18, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu bantu bakoresheje porogaramu y’Abarusiya yaciye ibintu ku mbuga nkoranyamba ‘Face App’ baraburibwa ko iyi Porogaramu ifite ingaruka mbi ku mafoto yabo babitse muri telephone zabo njyendanwa.

Sponsored Ad

Mu minsi ibiri ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto y’abantu batandukanye basakaje hanze amafoto yabo agaragaza ari abasaza cyangwa abakecuru.

Iyi Porogaramu ifite ubushobozi butandukanye burimo guhindura isura ya nyirayo ariko afite iminkanyari mu maso, n’imvi mu mutwe no mu bwanwa ndetse n’ibindi.

Abahanga mu bijyane n’ubushakashatsi bukorerwa ku mbuga nkoranyambaga baburiye abantu bose bakoresha iyi Porogaramu,vpnMentor blog babwiye Dail mail dukesha iyi nkuru ko abantu bakoresha izi Apps barya bari menge kuko bashobora kubura amwe mu mafoto yabo bari batunze muri telephone yabo,kubera ko bamaze guha uburenganzira busesuye iyi Porogaramu ihindura amasurabwo gukora ibyo ishaka muri telephone gendanwa zabo.

Twakwibutsa ko Face App yatangiye mu 2017 itangaijwe n’Abarusiye, ifite ubushobozi bwo guhindura amafoto y’abantu, yongera ubwiza, igabanya imyaka, guhindura imisatsi, gushyira ibishushanyo ku mubiri [tattoo] n’ibindi byinshi bitandukanye bitewe nicyo umuntu yifuza kuyikoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa