skol
fortebet

Abamaze kwiyandikisha ni 140 mu irushanwa ry’abagore bafite ibibuno binini muri Uganda[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 10, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Muri Uganda hagiye gutorwa abakobwa bahiga abandi amabuno manini bagiye kujya bajyanwa muri Pariki mu rwego rwo gukurura ba mukerergendo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Gashyantare 2019, Anne Mungoma, wateguye iri rushanwa ‘Miss Curvy Uganda’ yabwiye NTV Uganda ko yatunguwe n’uburyo irushanwa ryakiriwe.

Yagize ati “Iri rushanwa rihurije hamwe abagore b’ubwiza n’ikimero bafite ikibuno kinini, tugomba kubyishimira. Dukwiye gushima ubuhanga bwabo kandi tugakuraho ko umukobwa mwiza agomba kuba atabyibushye nyine afite mu nda zero.”

Mungoma yavuze ko iri rushanwa ryateguwe mu murongo wo kwereka Isi ko Uganda ituwe n’abagore b’abanyafurika, ari nayo mpamvu hatekerejwe uburyo bakwifashishwa kumenyekanisha ishusho y’ubukerarugendo muri Uganda. Yavuze ko hari ibihugu byinshi bifite ibyo byerekana mu bukerarugendo bwabo.

Ngo muri Uganda abakerarugendo berekwa Karimojong, Masai, n’ibindi ariko ngo ntabwo bitanga amafaranga menshi. Avuga ko nta mpamvu yo kubangamira abagore bafite ibibuno binini mu irushanwa, ngo cyeretse ubwiza bwarahariwe abakobwa bananutse.

Yavuze ko umugore uzegukana irushanwa Miss Curvy Uganda azagira amahirwe yo guhatana mu irushanwa ry’abagore bafite ibibuno binini muri Afurika (Miss Curvy Africa), azanitabira kandi ahagarariye Uganda mu irushanwa ry’abagore bafite ibibuno binini ku Isi (Miss Curvy World).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa