startimes

Abiraburakazi 4 bakoze amateka muri USA uyu mwaka[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 12 December 2019 Yasuwe: 3561

Uyu mwaka wa 2019 wabaye uw’amahirwe gusa cyane ku bakobwa bafite uruhu rwirabura kuko uyu mwaka amakambwa yose atangwa buri mwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,yaba Miss USA, Miss teen USA, Miss Universe na Miss America aribo bayambaye.



Mu minsi ine itambutse abanyafurika muri rusange bagaragaje ibyishimo ubwo umunya Africa y’Epfo Zozibini Tunzi yambikwaga ikamba rya Miss Universe maze ibyishimo biza bishimangira ibyari bisanzwe mu mitima y’abirabura by’uko abakobwa batatu bari barahesheje ishema ishema uyu mugabane ubwo begukanaga amarushanwa y’ubwiza.

Ni ibintu bidakunze kubaho ko umukobwa w’umunyafurika yakwegukana ikamba nk’iri rya Miss Universe iri mu marushanwa atanu ya mbere akomeye ku Isi arimo na Miss World, Miss Earth, Miss International na Miss Supranational. ndetse no muri aya yandi ntibiba byoroshye.

Muri uyu mwaka mu marushanwa y’ubwiza akomeye abarimo Cheslie Corrinne Kryst w’imyaka 28 yabaye Miss USA 2019 , Kaliegh Garris yabaye Miss Teen USA 2019 , Nia Imani Franklin yabaye Miss America 2019 na Zozibini Tunzi wo muri Afurika yatorewe kuba Miss Universe 2019.

Gusa si ubwa mbere umunyafurika akora amateka muri Miss Universe kuko Leila Luliana da Costa Vieira Lopes Umenyiora w’imyaka 33 ukomoka muri Angola ariko uba mu Bwongereza mu 2011 yegukanye iri kamba. Ndetse ubwo uyu munyafurika y’Epfo yegukanaga ikamba rya Miss Universe yanditse avuga ko ‘Noneho Isi iri guha agaciro uruhu rw’irabura’.

Ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Universe 2019, Zozibini yabwiye imbaga yari iteraniye aho ko yakuriye mu Isi itemera umusatsi nk’uwe.




Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Teta Sandra nyuma yo kubyarira umuhanzi Weasel,yinjiye no mu...

Miss Teta Sandra yitabiriye amarushanwa yiswe ‘Hot Mic Search’ ahatana...
14 July 2020 Yasuwe: 1393 0

Zari yakuye mu rujijo abibazaga aho yakuye imodoka y’igitangaza aherutse...

Zari Hassan, umugore w’umucuruzi ukomoka muri Uganda ariko akaba yibera muri...
13 July 2020 Yasuwe: 5243 1

Ese Umusore aba akeneye gukorana imibonano mpuzabitsina gusa? Yvette wo...

Mu muco nyarwanda bizwiko umukobwa ari nk’amata adasogongerwa, gusa...
13 July 2020 Yasuwe: 3366 1

Abantu benshi batunguwe no kubona abakeba ’Diamond na Ali Kiba’ ku rubyiniro...

Diamond Platnumz na Ali Kiba, ibyamamare mu muziki mu gihugu cya Tanzania...
12 July 2020 Yasuwe: 2685 0

Icyamamare muri Cinema y’Ubuhinde Amitabh Bachchan na bamwe mu bagize...

Umukinnyi wa Filimi mu gihugu cy’Ubuhinde Amitabh Bachchan n’umuhungu we...
12 July 2020 Yasuwe: 1992 0

Akothee yahishuye ibizazane bikomeye yanyuzemo mu maboko y’umugabo...

Umuhanzikazi wo muri Kenya Akothee (Esther Akoth) yavuze ku mibabaro...
11 July 2020 Yasuwe: 11047 0