skol
fortebet

Abongerezakazi banyoye agasembuye kenshi mu kwizihiza Ubunani kabakoza isoni ku buryo bubabaje [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 01, Jan 2020

Sponsored Ad

Abagore n’abagabo bo hirya no hino ku isi baraye mu birori byo kwizihiza isozwa ry’umwaka wa 2019 ndetse no kwinjira muri 2020 ariko mu Bwongereza ho byari akarusho kuko bamwe mu bagore bagaragaye basinze cyane bituma bahekwa,abandi barara mu nzira mu gihe hari n’abagaragaye batwaye ibikoresho bya polisi kubera agasembuye.

Sponsored Ad

Mu mijyi nka London, Birmingham, Manchester, Cardiff, Newcastle, Swansea, Leeds, Blackpool na Edinburg hagaragaye umubare munini w’abasinzi bananiwe gupima ingano y’agasembuye bashoboye birangira kabakojeje isoni.

Abantu benshi bakunze kwishora mu bikorwa byo kunywa inzoga nyinshi mu minsi mikuru isoza umwaka ariko benshi bibabyarira akaga,abandi bakagayika cyane.

Benshi mu rubyiruko bagaragaye bari kuruka mu muhanda,abandi bari kurwana na polisi,bari kunyara aho babonye,mu gihe hari abakomeretse batwarwa na Ambulance.















Ibitekerezo

  • Koko INZOGA ni mbi iyo urengeje urugero.Kimwe n’iyo uriye ibiryo byinshi.Nubwo bamwe bavuga ko inzoga ari icyaha,sibyo.Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21,umurongo wa 34.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga mu ngo zabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa