skol
fortebet

Akari ku mutima wa Mama wa Miss Rwanda Naomie

Yanditswe: Monday 24, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gice cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie niwe wambitswe ikamba arushije bagenzi be icyenda bari kumwe.

Sponsored Ad

Abakobwa 10 aribo Nishimwe Naomie, Umutesi Denise, Ingabire Gaudence, Umwiza Phionah, Mutegwantebe Chanice, Irasubiza Alliance, Teta Ndenga Nicole, Musana Teta Hense, Umuratwa Anitha hamwe na Akaliza Hope, nibo bageze muri icyo kiciro cya nyuma aho umwe umwe yabazwaga ku bijanye n’imishinga ye n’uburyo azayishyira mu bikorwa.

Byabaye umunezero mwinshi kuri Mama we, Fanny Uwimbabazi, avuga ko yari yifuje kwinjira muri iryo rushanwa kuva kera akiri umwana.

Nishimwe Naomie wari wahagarariye umujyi wa Kigali ni we wabonye ayo mahirwe mu kwerekana ko ashyira imbere umugambi wo kurwanya kanseri y’ibere.

Uyu mubeyi we Uwimbabazi avuga ko umukobwa we byanze bikunze ko azashyira mu bikorwa ibyo yemereye abarimo bakurikira iryo rushanwa, ngo kuko yahoze ari umwana ujijutse.

Nishimwe Naomie yatowe kuba Miss Rwanda 2020 asimbuye Nimwiza Meghan wari ufite iryo kamba mu mwaka wa 2019.

Yakurikiwe na Umwiza Phionah hamwe na Umutesi Denise babaye uwa kabiri n’uwa gatatu kuri we.

Mu byo azahabwa harimo kumara umwaka ahembwa ibihumbi 800 by’amafaranga y’amanyarwanda buri kwezi, ahabwe n’imodoka nshyashya ya Suzuki Swift hamwe n’ibindi byinshi azahabwa n’abasanzwe bafasha mu itegurwa ry’irushanwa rya Miss Rwanda.

Ibitekerezo

  • Inkuru n’amaflto birajyana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa