skol
fortebet

Akazi Meghan Markle na Prince Harry bagiye gusimbuza kuba I Bwami kamaze kumenyekana

Yanditswe: Monday 20, Jan 2020

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byose byo mu Bwongereza biri kugaruka cyane ku gikomangoma Harry cyemeye kuva I Bwami kigakurikira umugore wacyo Meghan mu gihugu cya Canada aho ngo bagiye gushing TV ndetse na kompanyi itunganya amafilimi.

Sponsored Ad

Urukundo Harry yakunze Meghan rukomeje kubera benshi urujijo kuko bijya gutangira uyu mugore yatwaye umutima iki gikomangoma cy’Ubwongereza kandi yari amaze imyaka mike atandukanye n’umugabo we,icya kabiri amuruta mu myaka ndetse uyu mugore yagiye avugwa cyane mu nkuru zo guca inyuma uwo bashakanye.

Uyu mwaka watangiranye amakuru y’uko aba bombi batacyifuza kuba I Bwami ahubwo bashaka kujya kwigenga bagakoresha ubuzima bwabo uko babishaka.

Kuwa Gatandatu nijoro nibwo umwamikazi w’Ubwongereza yabemereye kuva I bwami bakerekeza aho bashaka gusa babwirwa ko batazongera gukoresha amazina yabo y’icyubahiro ndetse batazongera kubona ku mafaranga rubanda rutanga mu gufasha ubwami bw’ubwongereza n’ibindi.

HARRY na Meghan basanzwe ari ibyamamare,biyemeje kujya gutangirira ubuzima bushya muri Canada aho ibinyamakuru byose byo muri UK byatangaje ko ngo bagiye kwiyegurira Cinema nkuko Meghan yabikoraga mbere yo gushyingiranwa na Harry muri 2018.

Daily Mail ivuga ko aba bombi bagiye kujya bakora amafilimi mbarankuru [documentaries] zivuga ku mihindagurikire y’ikirere ndetse no ku burwayi bwo mu mutwe.

Muri Nyakanga umwaka ushize,Harry yagaragaye ari kumwe na Meghan hamurikwa agace gato ka The Lion King aho bikekwa ko ari byo barimo kwimenyereza.

Amakuru avuga ko Harry na Meghan basinye amasezerano y’imikoranire na Netflix yo gukora Filimi asa neza nk’ayo umuryango wa Obama ufite.

Aya masezerano ya Netflix aratuma Harry na Meghan biyubaka kuko basabwe kwishyura miliyoni 2.4 z’amapawundi yakoreshejwe mu kubaka ingoro babagamo ya Frogmore Cottage.

Bamwe mu nzobere z’imibereho y’i Bwami bavuze ko Meghan yashakanye na Harry n’ubundi adafite gahunda yo kuba muri uyu muryango ahubwo ngo yanze gutera ishoti aya mahirwe yari abonye ariko akomeza kurarukira gukina filimi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa