Ali Kiba yanze kujya mu ndirimbo mukeba we Diamond arimo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 1 July 2019 Yasuwe: 2582

Diamond na Ali Kiba bavuzweho kenshi guhangana no kutumvikana cyane mu muziki haba mu ndirimbo bakora no ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu ibi bisa naho bitigeze birangira kuva aho Ali Kiba ukunze kwiyita King Kiba asabwe na Dully Sykes kujya mu ndirimbo ari gukora Ali Kiba akabyanga avuga ko atayijyamo kuko irimo Diamond Platnumz.



Abdul Sykes uzwi ku izina rya Dully Sykes, ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cya hariya muri Tanzania yavuze ko Ali Kiba yanze kugaragara mu ndirimbo ye kubera ko irimo igice kimwe Diamond na we agomba kuririmbamo.

“Ni ukuri, ni ko bimeze Ali yanze kugaragara mu ndirimbo yanjye gusa nta kibazo dufitanye, njyewe nkunda murumuna wanjye Ali.”

“Nta muntu n’umwe wavuga Ali Kiba nabi ngo numve ko ari ukuri, undi navuga Diamond binshimishe. Bose ndabakunda, ndamutse nanze Ali cyangwa Diamond naba ndi ikigoryi, bariya bose turi umuryango umwe.”

Dully Sykes uririmba mu njyana ya ‘Dancehall’ aherutse gukorana na Harmonize indirimbo yise ‘Nikomeshe’ bakoreye mu nzu itunganya umuziki ya Diamond yitwa WCB (Wasafi Classic Baby).



Diamond na Ali Kiba nubwo hari ifoto yasakaye mu minsi ishize bari kumwe basuhuzanya ariko bo hgati yabo harangwa akantu ko kutumvikana aho buri umwe aba avuga ko arenze undi cyane ko n’abahanzi bakorera mu nzu zitunganya umuziki zaba bombi Wasafi na Rockstar batakorana indrimbo ndetse usanga banazirana cyane.

Ibi uyu musore washatse guhuza aba bagabo bombi yabigarutseho avuga ko kuri ubu abahanzi benshi bahagaritse gukorana na we kubera gukorana na Wasafi [WCB], uretse ko we yanavuze ko byaba ari ubujiji guhangana na Wasafi.

Ibi nanone bigaragarira mu mazina bo ubwabo biyita aho usanga Diamond Platnumz yiyita Simba bisonuye intare nk’umwami w’ishyamba rya Bongo (Umuziki wa Tanzania), Kiba nawe uzasanga ahantu henshi ku mbugankoranyambaga akoresha ntihabura ijambo King Kiba avuga ko nawe ari umwami Kiba.



Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sadio Mane nawe yavuze ku rukundo rwe n’umunyarwandakazi Kate...

Umunya-Senegal ukinira Liverpool, Sadio Mane, yahakanye ibyo kuba akundana...
1 April 2020 Yasuwe: 5260 0

Muri Wasafi Records ya Diamond byemejwe ko hagezemo icyorezo cya...

Muri Wasafi Records iyobowe n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond...
1 April 2020 Yasuwe: 1432 0

Gael Faye uherutse mu Rwanda agahura n’abayobozi yahishuye ko basanze...

Umuraperi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Gaël Faye,...
1 April 2020 Yasuwe: 4002 0

Tanasha yaba yabonye undi musore nawe w’umuhanzi umuhoza amarira yarijijwe...

Nyuma y’ibyumweru bike bishize umuhanzikazi wo muri Kenya ’Tanasha Donna’...
31 March 2020 Yasuwe: 8072 0

Agatambaro nyakwigendra Kobe Bryant yakoresheje yihanagura ibyuya...

Kobe Bryant agatambaro yari afite mu 2016 asezera ku mukino wa...
30 March 2020 Yasuwe: 2247 0

Umubyeyi wa Nasson yapfuye

Umuhanzi nyarwanda Nshimiyimana Naason wamenyekanye mu muziki nka Naason,...
30 March 2020 Yasuwe: 2827 1