skol
fortebet

Aline Gahongayire yeruye ahishura bimwe mu bintu abantu batari bazi birimo no kuba yarifuzaga kwibera umwe mu barinda umugore wa Perezida nibindi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 07, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana , Aline Gahongayire wamamaye mu ndirimbo nka Ndanyuzwe, Iyabivuze, Warampishe, Niyo Yabikoze yagiranye ikiganiro n’ itangazamakuru ahishura bimwe mu byo abantu batari bazi birimo no kuba yarifuzaga kuba umwe mu barinda umugore wa Perezida bazwi nka Garde Presindentiel (GP)

Sponsored Ad

Mu isoko banga kunkaturira; Aline Gahongayire avuga ko ubuzima bwo kubaho nk’ icyamamare bigoye ndetse ko ngo ntabikunda uretse ariyo nzira Imana yamuhitiyemo. Ati “Urabyutse ugiye mu isoko nk’ abandi badamu, urakatuje ibiciro ugasanga ntibigikunze.

Ngerayo bati ‘ikilo cy’ isombe n’ icyarindwi 1700 kandi ubundi yari 500.”
Ngo ibi ni ikibazo ku musitari wo mu Rwanda kuko umuziki mu Rwanda utinjiza amafaranga menshi nk’ umuntu uwukora wonyine gusa ati “Nta kundi ni umuhamagaro”

Nifuzaga kuzaba Body Guard w’ umugore wa Perezida;Uyu mubyeyi w’ imyaka 33 y’ amavuko mu kiganiro na KT Radio yavuze ko ashimira Imana kuba uyu munsi ari umukozi wayo, gusa ngo akiri muto yumvaga azaba umwe mu barinda umutekano w’ umugore w’ umukuru w’ igihugu, ndetse ngo yajyaga akora imyitozo yo kwimenyereza.

Ati “Njyewe ubundi nari mfite inzozi zo kuzaba Body Guard wa First Lady, nkiri umwana numvaga nifuza kuzamucungira umutekano ku buryo n’ ijisho gusa nakuramo fume nkakureba n’ ibyo wari ufite ugahita ubisiga aho.

Imana yanyujije izindi nzira nisanga naramaze kuba undi muntu ariko nko kwishuri najyaga mu myitozo, ngaterura ibyuma nkumva kandi nzaba Body Guard w’ umudamu w’ umukuru w’ igihugu kandi ngahora nkeye, ngahora nafunze shinyo kandi nambaye uniforme”

Ikanzu ndende inyegereye hasi igataraka; Gahongayire watandukanye n’ umugabo akaba yifuza undi, wabajijwe n’ umukunzi w’ ibihangano bye imyenda yambara akumva aberewe avuga ko ari ikanzu ndende imwegereye ariko yagera hasi igataraka.

Nafashe regime ngo nanuke;Mu myaka 10 ishize Gahongayire yari abyibushe, ugereranyije n’ uyu munsi. Uyu mukozi w’ Imana kuri uyu wa 6 Gashyantare 2019 yavuze ko uku kunanuka yabigizemo uruhare kuko yari amaze kumenya ibiryo umuntu arya akananuka, n’ ibyo arya akabyibuha ati “Nafashe regime kugira ngo nanuke, kandi ngakora na siporo”

Nanuka birashoboka; Aline Gahongayire, avuga ko yabonye abantu bamufasha ku buryo nawe yageze ku rwego rwo gufasha abandi kunanuka. Yajyaga ategura amarushanwa y’ abantu babyibushye (Fat size Fashon show) ngo agiye kongera kubyubura.

Ati “Mu kwezi kwa 6 uyu mwanya iri rushanwa rizagaruka ariko rizaba ari Fat size + beaty na Slim possible kuko ushobora kubyibuha ariko no kunanuka birashoboka”

Ibitekerezo

  • Ndunganira ALINE.Ndemera ko ari umuririmbyi.Ariko niba koko ashaka kuba "umukozi w’Imana",nakore umurimo YESU yasize asabye umukristu nyakuri muli Yohana 14:12.Kujya mu nsengero ukaririmba,ntabwo ariwo murimo Yesu yasabye abakristu.Muli Matayo 28:19,yabwiye Abigishwa be ati "mugende kubwiriza".
    Ntabwo yavuze ngo tujye mu nsengero kuririmba.Nkuko nawe yabigenzaga hamwe n’abigishwa be,bajyaga mu mihanda,mu masoko no mu ngo z’abantu bakababwiriza.Kubwiriza,bisobanura "kungurana ibitekerezo ku ijambo ry’Imana n’abantu ubwiriza".Soma Ibyakozwe 17:17.Tujye dufata ibintu nkuko Bible ibifata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa