skol
fortebet

Aline wakundanaga n’umuraperi P-Fla yavuze byinshi ku rukundo rwabo ndetse anasobanura uburyo ngo adashobotse

Yanditswe: Thursday 04, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Aline Umutoni yatangaje ko P Fla amunaniza cyane mu mikorere ye kuko adakora akazi nk’uko bikwiye, kandi ko igihe cyose akenewe ataboneka, ndetse anavuga ko urukundo hagati yabo rwajemo agatotsi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Aline Umutoni uherutse gushinga inzu y’umuziki agashyiramo umuhanzi umwe gusa ari we P Fla, yatangarije Isimbi ko P Fla adashobotse, ko amunaniza kubera ko uko amushatse atamubona kandi bafitanye imishinga myinshi.

Yagize ati: “Kumara igihe umuntu adakora ni ikibazo gikomeye. P Fla twari dufitanye imishinga myinshi y’indirimbo zigomba gushyirwa hanze harimo n’izo afitanye n’abandi bahanzi, ahubwo yarananije kuko nakoze ibishoboka byose ngo tunoze iyo mishinga ariko we ntaboneke. Ibyo byatumye mpitamo kujya mu bindi binyinjiriza kuko buri wese areba ikimuzanira inyungu, niba kimwe cyanze ugashaka ikindi. Gukorana n’umuntu hagashira amezi arenga abiri mudahura biba ari ikibazo.”

Yakomeje avuga ko hari igihe ibintu bigera ukumva ko amazi yarenze inkombe, gusa ngo P Fla agomba gutekereza neza agakora ikimufitiye akamaro kuko ngo ari umuntu mukuru kandi uzi byinshi.

Mu minsi ishize P Fla yatangaje ko Aline Umutoni uretse kuba ari ‘boss’ we ari n’inshuti ye, gusa Aline abajijwe niba urukundo rwe na P Fla na rwo rwaba rwarasinziriye, yavuze ko nta kintu yabivugaho, ngo icyabaye ni agatotsi kaje mu nzu ye itunganya umuziki.

Yagize ati: “Ibyo nta kintu na kimwe nabivugaho, icyabaye ni uko harimo agatotsi mu nzu itunganya umuziki, ntibyagenze neza kuko hari ibyo tutumvikanye. Urabona iyo umuntu ari kuvomera mu kiva biragora kucyuzuza. P Fla agomba gukora akareka imyitwarire ye itari myiza kuko uko yatangiye si ko akimeze, hari uko agomba kugaragara imbere y’abantu kubera ko umuhanzi wese ni inyenyeri rubanda bareberaho.”

Aline Umutoni yavuze kandi ko agomba kuzashaka P Fla bakaganira nk’umuntu umukeneye bakagira ibyo bumvikanaho n’ubwo ngo kumubona bigoye.

Yagize ati: “Nk’umuntu twabanaga umunsi ku munsi tugomba kwicara tukaganira na P Fla, nzamushaka nk’umuntu umukeneye n’ubwo ashobora kutanyumva mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ikindi kandi nk’umuntu twakoranye numva agomba kureka kwirirwa aterana amagambo na Ama G akava mu matiku ahubwo agakora ibikorwa bimuteza imbere. Turimo turakura bityo tugomba kureba ikiduteza imbere no gufashanya mu bikorwa bitandukanye tukareka icyazana umwiryane.”

Ikintu cy’ingenzi Aline yifuza kuri P Fla ngo ni ukuzamubona mu ishusho itandukanye n’iyo amubonamo ubu, ngo akaba umuntu wiyubashye, ufite intumbero nziza kandi utekereza ibikorwa by’iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa