skol
fortebet

Alpha Rwirangira yateye umugongo Miss Uwingabire Esther babyaranye none agiye kurongora Liliane Umuziranenge[INVITATION Y’UBUKWE]

Yanditswe: Monday 29, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Alpha Rwirangira nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther babyaranye, hasohotse urupapuro(Invitation) rw’ubutumire mu bukwe bw’umuhanzi Alpha Rwirangira n’umukobwa witwa Liliane Umuziranenge.Biteganyijwe ko bazakora ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Nzeri 2020 mu Mujyi wa Montreal muri Canada.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2020 ni bwo hasohotse urupapuro rw’ubutumire ruvuga ko “Umuryango wa Mugabe na Bizima bishimiye gutanga ubutumire mu bukwe bw’abana babo Liliane Umuziranenge na Alpha Rwirangira.”

Alpha Rwirangira yaherukaga kwemeza ko ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther babyaranye.

Icyo gihe yavugaga ko atari amahitamo meza kuri we kuba yatangaza umukunzi we, akavuga ko igihe nikigera azamutangaza.

Ati “Arahari sinamuvuga rwose [Umukunzi]. None se nkubeshye sinakora ikosa ryo kongera gupfa gutangaza umukunzi wanjye. Hari igihe nzamubabwira ariko si uyu munsi. Mbere byambayeho nzi uko byagenze ubu rero narize sinamuvuga.”

Alpha Rwirangira ni umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Songa mbele’, “Birakaze” yakoranye na Kidum, ‘Merci’, ‘Katarina’ n’izindi.

Mu 2017 Alpha yasoje amasomo muri Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Amerika, aho yigiye kuri buruse yahawe na Perezida Paul Kagame.

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite wagiye ashyira hanze ibihangano bigakundwa mu buryo bukomeye.

Ibitekerezo

  • Uwanditse inkuru ati ubukwe muri Nzeri hanyuma kuri invitation hakaba handitseho August ayo ni amezi abiri atandukanye uretse ko akurikirana kuri mubazi y’amatariki. Aho ni ukuhakosora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa