skol
fortebet

Ama G The Black yongeye akongeza umuriro hagati ye na P-Fla aho yanavuze ko nta mubyeyi wakwifuza kumubyara[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 22, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mu minsi yashize umuhanzi P Fla, yibasiye abaraperi bagenzi be Riderman na Amag The Black, avuga ko atari abaraperi ahubwo ko ari abacuruzi.P Fla yavuze ibi hashize iminsi mike Ama G The Black, nawe avuze ko uyu muraperi mugenzi we yihakanye injyana ya Hip Hop.

Sponsored Ad

P Fla yahaye gasopo Ama G, watangaje ko yihakanye iyi njyana amwibutsa ko atigeze akora Hip Hop na rimwe. Icyo gihe yabajijwe injyana yumva Am G The Black yaba akora, P Fla asubiza ko ashobora kuba ari Afro Zouk Pop kuko nta ndirimbo n’imwe yigeze akora ya Hip Hop.

Yanavuze ko hari igihe yigeze gukorana na Ama G The Black indirimbo bise “Nsobanukirwa”, icyo gihe P Fla yagombaga gushyira Ama G The Black mu ikipe ye ya Empire Mafia Land gusa ubwo bakoranaga iyi ndirimbo aza kuvumbura ko buhanga na buke afite mu kurapa ntiyirirwa amwinjiza mu itsinda rye.

Si Ama G gusa P Fla yibasiye kuko yabajijwe niba yemera Riderman nk’umuraperi ukomeye, atangaza ko we amufata nk’umucuruzi cyane ndetse abimwubahira. Riderman wazinutswe ibyo guterana amagambo, nyuma itangazamakuru ryamubajije icyo yabivugaho asubiza ko atata umwana we agira icyo avuga.

Inkundura ya P Fla na Ama G yo yarakomeje kugeza ubwo, Ama G yasinyiye Sheki P Fla AMAG avuga ko ntakindi ashoboye usibye amagambo ahitamo kumwishyurira indirimbo y’amajwi n’amashusho muri studio ngo yerekane indirimbo areke amagambo. P Fla icyo gihe yanze izo sheki avuga ko amurenze.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga nyuma y’igitaramo cya Iwacu Muzika Festival, Ama G yongeye gucana umuriro hagati ye na P Fla.

Ati “Uzumve n’ikiganiro cya Aline wahoze areberera inyungu ze (manager) yavuze ko yamuburaga mu bitaramo ari muzima none njye ndi kuboneka mu bitaramo binini nk’iki ndwaye. Ubundi reka mbabaze mwa banyamakuru mwe duhite tubirangiza, uri umubyeyi w’umugabo bakaguhitishamo kubyara Ama G cyangwa P Fla, wabyara nde? cyangwa reka tuvuge uri umukobwa ugiye gushaka umugabo bakaguhitishamo hagati yacu.”

Arongera ati “Rero abantu babona ukuri mvuye gukora Live ndwaye, umuntu ntarakora live na rimwe muzi njye izo nagiye nkora, noneho reka mbabaze icyoroshye ari njye na P Fla ninde wakoze live? Sinjye se ? kandi zirenze imwe. Ibyo ni ibintu biba bifitiwe ibisubizo.”

Ama G The Black yavuze ko impamvu yoherereje sheki P Fla ngo ajye gukora indirimbo ari uko yabonye uyu muraperi yaracitse intege agahitamo kumuha ubufasha kugira ngo abe yakongera kumvikana mu muziki.

Ati “Nabonye yaracitse intege mu gukora indirimbo nshaka kumufasha kuko nanjye hari igihe njya ncika intege abantu bakamfasha. Hari n’ibindi byabaye mutazi, ariko dukore umuziki.”

Ama G The Black ni umwe mu bahanzi bifashishijwe mu gitaramo cya Iwacu Muzika cyabereye mu Karere ka Ngoma, yagiye ku rubyiniro ari ku miti kubera Malaria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa