skol
fortebet

AMAFOTO agaragaza umugore wa Tom Close akuriwe

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Muri 2014 ni bwo Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bibarutse imfura yabo. Nyuma y’imyaka itatu ishize uyu muryango wungutse imfura yabo,kuri ubu yaba Tom Close ndetse n’umugore we bakomeje gushyira hanze amafoto agaragaza ko uyu mugore akuriwe, atwite inda y’imvutsi.
Umuhanzi akaba n’umuganga, Tom Close mu minsi ishize yari yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko ’Iminsi ishira indi igataha ariko urukundo nyarwo rukomeza kuramba."
Muri Gashyantare uyu mwaka, Tom Close (...)

Sponsored Ad

Muri 2014 ni bwo Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bibarutse imfura yabo. Nyuma y’imyaka itatu ishize uyu muryango wungutse imfura yabo,kuri ubu yaba Tom Close ndetse n’umugore we bakomeje gushyira hanze amafoto agaragaza ko uyu mugore akuriwe, atwite inda y’imvutsi.

Umuhanzi akaba n’umuganga, Tom Close mu minsi ishize yari yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko ’Iminsi ishira indi igataha ariko urukundo nyarwo rukomeza kuramba."

Tricia, umugore wa Tom Close yiteguye kwibaruka umwana wa kabiri nyuma y’imfura yabyaye muri Kanama 2014

Muri Gashyantare uyu mwaka, Tom Close yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yifuza ko uyu mwaka wa 2017 warangira yibarutse ubuheta.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa rwe Instagram, Tom Close yavuze ko ’afite abantu babiri akunda’ aha yashakaga kugaragaza umugore we wari ku ifoto bigaragarako akuriwe.

Yagize ati "Abantu babiri bakomeye mu buzima bwanjye bari ku ifoto imwe [Ni ifoto igaragaza umugore we atwite] ndabakunda cyaneeeeee."

Umugore wa Tom Close agiye kwibaruka undi mwana

Amwe mu mafoto aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, agaragaza ibyishimo bidasanzwe biri muri uyu muryango. Hari imwe mu ifoto yafashwe; Ella umwana wa Tom Close asoma ku nda ya Nyina, bisa n’uha ikaze umwana umukurikira.

Tom Close na Ange Tricia bagiye kwibaruka ubuheta nyuma y’imyaka isaga ine bashyingiranywe dore ko bakoze ubukwe mu Ugushyingo 2013.

Uyu muhanzi witegura kwibaruka ubuheta akomeje kwigaragaza mu ruhando rwa muzika aho indirimbo aheruka gushyira hanze ari ’Igikomere’ yakoranye na Bull Gog nyuma y’indirimbo ’Ferrari’ yamukoreye akazi mu ruhando rwa muzika.

Kugeza ubu, Ella imfura ya Tricia afite imyaka ibiri n’amezi hafi atanu

Imyaka ibaye hafi icumi irenga, Tom Close akora muzika yakoze indirimbo zakunzwe mu myaka yatambutse ndetse yubatse amateka mu Rwanda atwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere mu 2011. Iyi ntsinzi yakurikiranye no guhabwa amahirwe yo gukorana indirimbo na Sean Kingston nubwo itamenyekanye cyane.

Ibitekerezo

  • Ariko ababo bahora mu itangazamakuru ngo bitumarire iki. Kuba atwite ni amakuru dukeneye ????

    Hahaaaa!! Muri aba nyuma kabsa!! Muracyavuga gutwita kandi uno munsi bibarutse umuhungu!!

    Baba babuze icyo bavuga bakavuga usa.

    Byiza cane.n’abandanye gutera imbere.

    It is rubbish takataka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa