Diamond Platnumz yagaragaje ifoto y’umwana yabyaranye na Tanasha Donna yisanisha na we akiri umwana yatumye abamukurikira bahita bavuga ko ari we wagiye akagaruka [ko basa cyane] bati “inyana ni iya mweru.”
Ni amafoto yashyize kuri Instagram kuri uyu wa Gatandatu, ubwo uyu muhanzi yabanzaga gushyiraho amafoto ateruye uyu mwana yabyaranye na Tanasha batandukanye.
Ni amafoto agaragaza ko uyu muhanzi yari yasuye uriya mwana dore ko nta n’ubutumwa yigeze ashyiraho buyaherekeza gusa amafoto ubwayo yivugiraga.
Nyuma y’uko ashyizeho amafoto agaragaza ibihe byiza yagiranye n’uyu mwana, Diamond yashyizeho indi foto igaragaza uyu mwana yayegeranyije n’iye akiri muto.Hari uwahise avuga ko ari nka Copy & Paste ashaka kuvuga ko ari we wagiye akagaruka.
Bamwe mu bamukurikire kuri uru rubuga nkoranyambaga bahise batangaza ko Diamond asa n’umwana we 100%.Undi na we yagize ati “Uyu biragaragara ko ari impanga yawe ntakabuza” Undi na we ati “Like father like son, cyangwa se ‘inyana ni iya mweru.”
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter