skol
fortebet

Ifoto y’Umunsi:Kayitare Wayitare Dembe na Makonikoshwa bagacishijeho mu muziki bahuye nyuma y’imyaka 8 badaherukanye[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 27, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe wamenyekaniye cyane mu ndirimbo ABANA B’AFURIKA,nyuma y’imyaka myinshi atarongera kubonana na mugenzi we MAKONIKOSHWA,bongeye kubonana ndetse bagirana n’ibiganiro bitandukanye ku rugendo rwa muzika yabo.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo kuwa gatanu tariki 26,umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe nibwo yashyize ku rukuta rwe rwa facebook ifoto ari kumwe na mugenzi we Makonikoshwa bose bagacishijeho mu myaka yashize,maze avuga ko imyaka yaribaye myinshi batabonana ndetse agaragaza ko yishimiye kongera guhura nawe.

Nkuko Kayitare Wayitare Dembe yabyanditse,ngo Makonikoshwa niwe wamusuye aho aba,gusa nawe avuga ko mugihe kitari icya kure nawe azamusura aho atuye.Mu biganiro baganiriye aba bombi,harimo nko kuba ngo bagiranye inama ku buzima rusange ndetse bibukiranya n’inzira zose bagiye bacamo,Kayitare kandi akaba yashimishijwe n’uburyo uyu muhanzi Makonikoshwa afite Morale ngo yo ku rwego rwo hejuru.

Mu bindi uyu muhanzi Kayitare yavuze abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook,harimo nko kuba ngo yashimishijwe kandi,ni ukuba Makonikoshwa yamuganirije mu Muco nyarwanda,atuje ndetse acishamo ngo agashyiramo n’utuntu dusekeje ’Blague’,yewe kandi ngo yanashimishijwe no kumva amubwira ko atazigera areka umuziki ndetse ko atazava mu Rwanda kuko ngo ari igihugu cye cy’Abasogokuruza be.

Mu gushaka kumenya igihe aba bombi bamaze batabonana,twavugishije umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe,maze atubwira ko baherukana mu mwaka wa 2013 bakora indirimbo yahuriyemo abahanzi benshi bise ’KATA KU ITAPI’ ,nukuvuga ngo bamaze imyaka igera ku munani batarongera kubonana.

Amagamo Kayitare Wayitare Dembe yashyize ku rukuta rwe rwa facebook yagiraga ati "Nishimiye gusurwa n’umuhanzi nkunda cyane #Makonikoshwa !Nkishimira n’uburyo yifitiye Icyizere Na Morale nyinshi cyane!Twagiranye inama ku buzima rusange,Twibukiranya n’ubuzima twagiye tunyuramo mu ruhando rw’Imyidagaduro,MAKONIKOSHWA ñdagushimira ku itafari washyize ku ruganda rwa muzika y’u Rwanda,Ndibuka Indirimbo zawe nanubu zikiri iz’ibihe byose,Nka ’NKUNDA KURAGIRA,AGASEKO,BONANE,NIBA UMUKUNZE MUJYANE’ nizindi,Man wakoze Ama-Hit kbsa Ndakubaha #RESPECT🙏👏 Nongeye kukwishimira kukubona uganira mu muco wacu wa Kinyarwanda,Utuje ucishamo ugashyiramo Na za #Blague zawe, Nishimiye no kumva umbwira ko utazigera ureka umuziki ndetse kdi ko utazigera uva mu Rwanda ngo kuko ari igihugu cyawe cy’Abasogokururuza!UZANGAYE GUTINDA NTUZANGAYE GUHERA nzaza kugusura mu rugo iwawe,Imana y’i Rwanda ikomeze ikurinde!🙏🙌".

Mu bitekerezo byatanzwe n’abakunzi b’aba bahanzi,bose bagiye bagaragaza uburyo bishimiye kongera kubona Makonikoshwa,abandi bahamya ibigwi by’aba bahanzi bombi ndetse ntibashidikanyije no kuvuga ko ari bamwe mu bubatse inkingi ikomeye kugira ngo umuziki nyarwanda ube ugeze ku rwego uriho ubu.

Ifoto ya Kayitare Wayitare Dembe na Makonikoshwa yazamuye amarangamutima y’abakunzi babo


Abakunzi babo bahamije ko abanyabigwi ngo bahuriye mu ifoto imwe


Bamwe bahamije ko mu mwaka wa 2005 aba bahanzi batigishije akarere u Rwanda ruherereyemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa