skol
fortebet

Amagambo y’uburyohe Miss Iradukunda Elsa yabwiye Mama we

Yanditswe: Monday 11, May 2020

Sponsored Ad

skol

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yabwiye umubyeyi umubyara amagambo yenda kumera nk’imitoma iterwa hagati y’abakundana kuri uyu munsi wahariwe aba Mama (Mother’s day) maze ayiherekesha ifoto arimo kumwiteteshaho.

Sponsored Ad

Ku wa 10 Gicurasi 2020 buri umwaka ni umunsi wahariwe aba Mama aho abantu benshi batandukanye bibuka ibihe by’amezi icyenda batwiswe na ba nyina, ibihe bajyaga bazinduka babwira ababyeyi babo ko bashaka amashereka maze ababyeyi ntibazuyaze na gato mu kubaha ibyo bifuza. Nyuma yo gukura nabwo umu Mama agafatanya n’umupapa bagaha uburezi abana kugeza bakuze.

Zimwe mu nshingano z’ababyeyi iyo bazubahirije bituma abana badatinya kubigaragaza mu marangamutima nk’uko Nyampinga Iradukunda Elsa yabishyize ku karubanda. Iradukunda Elsa yagaragarije nyina urukundo n’amarangamutima kuri uyu munsi w’aba Mama:

Nkwifurije ibyishimo kuri uyu munsi w’aba Mama mubyeyi mwiza, ndagukunda cyane nk’uko nanjye unkunda, ndetse umunsi mwiza ku bandi babyeyi bose.

Iyo akaba ari interuro Iradukunda yakoresheje yifuriza ababyeyi bose umunsi mwiza wabahariwe akoresheje urukuta rwe rwa Twitter.

Usibye uyu mukobwa ubona agaciro k’ababyeyi b’aba Mama ibindi byiciro bitandukanye by’ibyamamare mu bintu runaka bikomeje kuzirikana uruhare rwabo mu gushyirwa mu bikorwa kw’ibinyuranye byinshi mu buzima bwa muntu, mu myaka ya kera hari umuvugo wahimbwe usingiza izina ry’aba Mama maze uwawuhanze awuha izina rya “Uri mwiza Mama”.

Ibitekerezo

  • ubawabuze icyo wandikape

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa