skol
fortebet

Amahari yatumye Kim Kardashian na Kanye West buri umwe yitarura undi

Yanditswe: Sunday 07, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Amakuru arimo gutangazwa n’ikinyamakuru The Sun avuga ko mu rugo rw’ibyamamare byombi yaba Kanye West na Kim Kardashian babana nk’umugore n’umugabo ubu bamaze gushwana umwe akajaya kuba mu nzu ye bwite kugirango yitarure umugabo we.

Sponsored Ad

Ni amahari no kutavuga rumwe byatumye Kim Kardashian ahitamo kwibera mu bwigunge akajya kwibera mu nzu ye wenyine kugirango ahunge umujinya wa Kanye West, aya makimbirane avugwa muri uru rugo rumaze imyaka itandatu gusa bivugwa ko yatangiye ubwo ibihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19, aho aba bombi batari babanye neza muri Guma mu rugo yari hafi ku isi yose, ari nabyo byabaye intandaro y’amakimbirane yatumye Kardashian ahunga.

Amakuru ava mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko aba bombi batari babanye kuko Kanye West yagiye aba mu nzu nyinshi bituma na Kim Kardashian afata umwanzuro wo kumwishyura gusa nubwo arimo gukora ibi yatangaje ko mu by’ukuri atigeze yifuza na gato gatanya hagati yabo ahubwo yumwa bakomeza kubana nk’abantu bakundana ururamba.

Kim Kardashian na Kanye West bashyingiranywe mu mwaka wa 2014, nyuma y’aho Kim yari amaze gutandukana n’umugabo we basezeranye mbere witwa Kris Hamphries babanye kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu mwaka wa 2013, gusa ubu umuryango mushya nawo uravugwamo amakimbirane akomeye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa