dnd

Amakimbirane yarari hagati ya Jose Chameleone na Harmonize yahoshejwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 10 November 2019 Yasuwe: 1900

Umuhanzi ukomoka muri Uganda Jose Chameleon na Harmonize wo muri Tanzania bari baravuzwe mu makimbirane yatumye batumvikana ku ikorwa ry’indirimbo ’Inabana’ bituma birangira Harmonize ayikoranye na Eddy Kenzo none bumvikanye.



Aya makimbirane ageze ku ndunduro ubwo icyamamare mu njyana ya Bongo Flava Harmonize yagiye muri Uganda gusura mugenzi we Dr.Jose Chameleone mu byumweru bibiri bishize, aba bahanzi baraganiriye ndetse ngo mu minsi iri imbere baritegura gushyira hanze indirimbo isubiwemo y’umuririmbyi wo muri Uganda witwa Pallaso.

Harmonize yavuzweho kutavuga rumwe na Diamond Platnumz ubwo yafataga umwanzuro wo gusesa amasezerano y’igihe kirekire yari afitanye na Wasafi Classic Baby maze atangira inzu ye bwite itunganya umuziki.

Uyu muhanzi mwamenye mu ndirimbo Kwangwaru ntiyabonetse mu bitaramo ngarukamwaka bitegurwa na Wasafi bizwi nka Wasafi Westival, Diamond yavuze ko atazaboneka kuko afite ahandi azaba ari gutaramira, aheruka no gushinjwa n’umu producer wo muri Kenya Magix Enga kumutwara imirya yakoresheje mu ndirimbo ye shya “Uno”.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Menya Ukuri ku bivugwa ko Abakobwa bazakora Umwiherero wa Miss Rwanda 2020...

Nyuma y’aho ijonjora ryibanze mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda...
21 January 2020 Yasuwe: 2385 0

Umunyezamu Sergio Romero wa Manchester United yari apfuye Imana ikinga...

Umunya Argentina urindira ikipe ya Manchester United, Sergio...
20 January 2020 Yasuwe: 4738 1

Akazi Meghan Markle na Prince Harry bagiye gusimbuza kuba I Bwami kamaze...

Ibinyamakuru byose byo mu Bwongereza biri kugaruka cyane ku gikomangoma...
20 January 2020 Yasuwe: 7828 0

VIDEO: Tuyishime Prisca witabiriye Miss Rwanda avuye ku musozi wa Kanyarira...

Amajonjora yibanze mu Irushanwa ryo gushaka Umukobwa uhiga abandi mu Bwiza,...
19 January 2020 Yasuwe: 6067 2

Reba abakobwa 20 b’ikimero bemerewe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss...

Nyuma yo kuzenguruka mu ntara enye z’U Rwanda mu majonjora yibanze yo...
18 January 2020 Yasuwe: 5298 2

Impinduka zitunguranye muri Miss Rwanda i Kigali[VIDEO]

Mu majonjora yibanze y’Irushanwa rya Missrwanda yazengurutse i Ntara zose,...
18 January 2020 Yasuwe: 3761 0