skol
fortebet

Amanota Miss Rwanda Naomie yagize mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye yatumye benshi bacika ururondogoro

Yanditswe: Tuesday 25, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 yatangaje benshi bitewe n’amanota yagize mu kizamini cya leta ndetse benshi batangira gukemanga ubuhanga bwe ariko kandi abandi bati Miss ni ubwiza si ubwenge.

Sponsored Ad

Miss Naomie yize mu ishuri rya Glory Secondary School guhera mu wa kabiri w’icyiciro rusange Tron Commun kugeza aharangirije amashuri yisumbuye mu ishami rya MEG (Mathematics, Economics and Geograph).

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020 Minisiteri y’uburezi ni bwo yatangaje amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Miss Nishimwe Naomie ubu wahawe imodoka nshya akazajya anagurirwa amavuta yayo, akaba afite umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi kuri kontaro y’umwaka wose ndetse akazanajyanwa mu biruko i Dubai, afite amanota 13 kuri 73 bakorera.

Imibare na Economics yarabitsinzwe kuko afitemo F, Geograph na Entrepreneurship ntiyabitsinda kuko afitemo E na General Paper afitemo S yose wayateranya aakaba 13.

Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Miss Rwanda nyuma y’inkuru zamuvuzweho ko ashobora kuba yaraje mu irushanwa ashyigikiwe n’umwe mu baterankunga bakomeye b’irushanwa, ndetse bishyira igitutu kuri iki kigo hamwe n’abategura irushanwa.

Kugira ngo wemererwe kwiga Kaminuza mu Rwanda ugomba kuba nibura waratsinze amasomo abiri agize ishami wize, ibi Miss Naomie ntabyo afite , Icyakora kugira ngo ube Miss Rwanda ntabwo harebwa ku manota ufite ahubwo upfa kuba wararangije amashuri 6 yisumbuye.

Mu byashingiweho batoranya Miss Rwanda 2020 harebwe uburanga (amanota 30%), ubuhanga mu kuvuga (amanota 40%) n’uko umukobwa yiyerekanye (amanota 30%) byose bikagira igiteranyo cy’amanota ijana.

Mbere y’uko amanota atangazwa, Sibomana Alphonse, uyobora ishuri rya Glory Secondary School aho Nishimwe Naomie yari yabwiye IGIHE ko batatunguwe nuko uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Miss Rwanda cyane ko ari umukobwa mwiza, uzi ubwenge kandi w’intangarugero mu myitwarire.

Yavuze ko Nishimwe ari umukobwa uzi kuvugira mu ruhame, bikaba imwe mu ndangagaciro zigishwa abanyeshuri babo kugira ngo bazagire icyo bigezaho mu buzima.

Uyu muyobozi yavuze ko ubumenyi Nishimwe Naomie yakuye muri iri shuri aribwo bwamufashije no mu rugendo rwe rwo kuba Nyampinga w’u Rwanda.

Nishimwe Naomie si we wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Rwanda avuye muri iki kigo cya Glory Secondary School cyane ko mu 2015 havuye na Kundwa Doriane.

Usibye aba bakobwa begukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ariko iki kigo kibitse andi Makamba nk’irya Lynca Akacu wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015.

Aha hize kandi Marie d’Amour Uwase Rangira wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2016, Ndahiro Liliane wabaye Miss Congeneniality 2018 na Gaju Anitha witabiriye Miss Rwanda 2019.

Ibitekerezo

  • Hanyuma se ufite amanota 13/73 ubona mention Pass gute?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa