Ambasaderi Dr Richard Masozera yakiriye itorero ry’abana ryitwaye neza muri ‘East Africa’s Got Talent’ arabashimira[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 8 October 2019 Yasuwe: 1916

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr Richard Masozera, ku wa 07 Ukwakira 2019, yakiriye mu biro bye Itorero Uruyange n’Itorero rikuru Intayoberana ryatsindiye umwanya wa kabiri mu irushanwa ryahuzaga abanyempano baturutse mu bihugu bine Uganda , Tanzania , Kenya na Uganda ‘East Africa’s Got Talent’ ryasojwe kuwa 06 Ukwakira 2019.

Nk’uko bigaragra ku mashusho yashyizwe kuri konti ya Twitter ya Ambasade y’u Rwanda muri Kenya agaragaza akanyamuneza k’aba bana bakiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya ndetse banakamubyinira gitore.

Amb.Masozera yashimye Intayoberana ku bw’akazi keza bakoze, avuga ko bahesheje ishema u Rwanda. Ati “Mwarakoze ku bw’akazi keza mwakoze. Turabishimiye. Mwahagarariye neza u Rwanda.”

Iri torero ryagarutse mu Rwanda, kuri uyu wa 07 Ukwakira 2019. bakiranwa urukundo rukomeye n’abanyarwanda bari baje kubakira ku kibuga cy’indege i Kanombe . Umuyobozi akaba n’umutoza w’Itorero Intayoberana, Kayigemera Sangwa Aline,avuga ko batahanye ishema n’ubwo abana barize kuko bashakaga kwegukana umwanya wa mbere.

Abanyarwanda benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bashimiye iri torero intayoberana uko ryitwaye muri iri rushanwa dore ko banabashije kwegukana umwanya wa kabiri nyuma ya Esther na Ezekiel bo muri Uganda begukanye iri rushanwa.


Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sheebah Karungi yatangaje impamvu amaze igihe kinini nta mukunzi...

Umuhanzi Sheebah Karungi uhagaze neza mu gihugu cya Uganda mu ndirimbo...
16 October 2019 Yasuwe: 1245 0

Harmonize yasabwe na Perezida Magufuri kwiyamamariza kuyobora muri...

John Joseph Magufuli uyobora Tanzania guhera mu 2015 ndetse akaba akunzwe...
16 October 2019 Yasuwe: 2207 0

Eddy Kenzo nyuma y’ibyo ari gucamo kuva yatwarwa umugore byamuteye agahinda...

Umuhanzi wo muri Uganda Edrisah Musuuza wamamaye mu muziki nka Eddy Kenzo,...
16 October 2019 Yasuwe: 1970 0

Mushiki wa Diamond yise Harmonize umugambanyi

Mu cyumweru gishize hamenyekanye inkuru ko umuhanzi Harmonize warezwe na...
16 October 2019 Yasuwe: 1698 0

Mico The Best yatangaje ubutumwa yifuza gutanga mu ndirimbo "Save the Date"...

Umuhanzi Mico the Best ukomeje gushinga imizi mu njyana ya Afrobeat mu...
16 October 2019 Yasuwe: 241 0

Zari Hassan ari mu kababaro gakomeye yatewe na Kenyan Airways

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Zari Hassan ari mu marira kubera ko...
15 October 2019 Yasuwe: 5114 1