skol
fortebet

Amber Rose yigambye kuba yarakuze ariwe kizungerezi mu gace k’iwabo

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2017

Sponsored Ad

Umunyamideli Amber Rose Levonchuck yigambye kuba aho yavukiye ariwe mukobwa wenyine w’ikizungerezi uhakomoka, ngo gukurira muri ako gace kuri we byamubereye umuvumo n’ umugisha.
Ibi uyu mukobwa yatangaje byazamuye uburakari bwa benshi bamushinja kwishyira hejuru no kugaragaza uwo atari we imbere ya rubanda.
Amber Rose yamenyekanye biturutse ku mubano we na Kanye West muri 2008. Aba bombi bakundanye nyuma yo gukorana mu mashusho y’indirimbo batandukana muri 2010. Uyu mugore yongeye kuvugwa (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli Amber Rose Levonchuck yigambye kuba aho yavukiye ariwe mukobwa wenyine w’ikizungerezi uhakomoka, ngo gukurira muri ako gace kuri we byamubereye umuvumo n’ umugisha.

Ibi uyu mukobwa yatangaje byazamuye uburakari bwa benshi bamushinja kwishyira hejuru no kugaragaza uwo atari we imbere ya rubanda.

Amber Rose yamenyekanye biturutse ku mubano we na Kanye West muri 2008. Aba bombi bakundanye nyuma yo gukorana mu mashusho y’indirimbo batandukana muri 2010. Uyu mugore yongeye kuvugwa cyane nyuma yo kurushinga n’umuraperi Wiz Khalifa. Amber Rose yatandukanye n’ uyu muraperi bafitanye urubyaro.

Uyu mugore w’imyaka 33 y’amvuko yavukiye muri Philadelphia y’ Amagepfo. Mu buzima bwe ngo yakuze yumva aho hantu hatamunyuze kuko yumvaga ashaka kuba umuntu uri kurundi rwego rw’ubuzima rurenze.

Avuga ko kubera ubwiza bwe yakuze bitamworoheye Yagize ati “Nakuriye ahantu hakennye cyane kandi sinzi uburyo nabivuga, gusa abantu b’aho nkomoka si abantu bagukurura na mba”

Yungamo ati “Kuri njye, kugirirwa uwo mugisha wo kuba mwiza, nk’uko n’abandi bakobwa cyangwa abagore beza babizi, ni umugisha ariko ni n’umuvumo icyarimwe. Gukurira muri ako gace kuzuyemo abantu babi uri mwiza byari bikomeye cyane kuri njye. Abantu benshi bakundaga kumbwira bati ‘Ntukomoka muri Philadelphia, uri uwa California cyangwa ahandi’”

Amber Rose wahoze akora akazi ko kubyina mu tubari (kumansura) mbere yo kwamamara ibyo yavuze byakuruye umwuka mubi.Yaba abamukurikirana binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abaturage basanzwe bakomoka muri ako gace uyu mukobwa yavukiyemo.

Bamwe bamuhaye urw’amenyo bamubwira ko yibeshya cyane niba atekereza ko ari imbonekarimwe kuri bo. Hari n’abavuze ko adakwiye kwishyira hejuru bashingiye ku mafoto yo mu bwana bwe, ngo yasaga nk’umukobwa utashitura umugabo none aho akuriye amaze kwitukuza atangiye kuvuga ko yari umukobwa mwiza aho yavukiye.

Torrei Hart wahoze ari umugore wa Kevin Hart we yaje amusubiza avuga ati “Ese Amber Rose ari kwivuga mbere cyangwa nyuma y’uko yibagisha ngo ahindure ubwiza? Byaba byumvikana aramutse avuze uko ameze ubu nyuma yo kwihinduza no kwibagisha kuko byaba bigoye kubona muri Philadephia umukobwa usa nawe atarikojejeho ibyuma bihundura ubwiza”.

Hart yanahishuye ko Amber yabaye igikoresho ndetse abagabo bamukunda kugira ngo bamushyire mu buriri gusa naho iby’ubwiza bwe byo bikaba nta kindi bivuze.

Yanamwibukije ko nk’umuntu w’icyamamare kandi uzwi na benshi yagakwiye gutekereza kubyo avuga imbere y’abandi. Amber udakozwa ibyo kugirwa inama yavuze ko buri wese ari mwiza kugiti cye ngo ntawamurenganya.

Iyi foto yo mu bwana bwe yakoreshejwe mu kumwamagana

Torrei Hart yabaye mu ba mbere bamaganye Amber Rose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa