skol
fortebet

Amwe mu mateka ya Yvan Buravan wakuze atinya imbeba

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2017

Sponsored Ad

Uwamenyekanye nka Yvan Buravan ababyeyi bamwise Dushime Burabyo Yvan yavutse tariki ya 27 Mata 1995 ni bucura mu muryango w’abana 3 akaba mubyara w’umuhanzikazi Ciney.
Buravan yatangiye muzika akiri umwana muto. Ku myaka 2 gusa mukuru we yamuguriye aga piano k’abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda muzika cyane, ibi byatumye yinjira muri korali y’abana nyuma yo kwiyumvamo impano yo kumenya kuririmba n’ibyo atarigishwa. Agasobanukirwa impuzarugwiro z’amanota bita “ACOR” atarabyiga (...)

Sponsored Ad

Uwamenyekanye nka Yvan Buravan ababyeyi bamwise Dushime Burabyo Yvan yavutse tariki ya 27 Mata 1995 ni bucura mu muryango w’abana 3 akaba mubyara w’umuhanzikazi Ciney.

Buravan yatangiye muzika akiri umwana muto. Ku myaka 2 gusa mukuru we yamuguriye aga piano k’abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda muzika cyane, ibi byatumye yinjira muri korali y’abana nyuma yo kwiyumvamo impano yo kumenya kuririmba n’ibyo atarigishwa. Agasobanukirwa impuzarugwiro z’amanota bita “ACOR” atarabyiga bikanamworohera vuba kumenya indirimbo, abana nabyo gahoro gahoro.

Ni amarushanwa ya sosiete imwe y’itumanaho hano mu Rwanda ku myaka 14 gusa yaje kuba uwa 2 mu gihugu muri ayo marushanwa atsindira million imwe n’igice ikintu cyamuhinduye imitekerereze umuziki awubona mu yindi nguni kandi ngari.

Ni urugendo yakomeje ubutaruhuka abo mu rungano ku ishuri nka Ami des Enfents cyangwa na La colombiere yaciye bamufata nk’umuririmbyi nawe abikora amanywa n’ijoro mu maboko meza y’umuryango akomokamo. Maze ku myaka 20 gusa yiyemeza bidasubirwaho ko umwuga we ubaye umuziki asaba inkoramutima ze kutamujya kure.

Mu ntangiriro za 2016 nibwo ibihangano ibihangano bya Buravan byatangiye gusakara muri banyarwanda, nabo baramukundira barabikunda. Icyo gihe nibwo uyu muhanzi yari akimara kubona umunyanama(manager) mushya.

Uyu muhanzi watangiye kugaragara mu bitaramo bitandukanye kuko umuziki utakimwemerera gusinzira agaruka kenshi kungazo y’urukundo rwa hungu na kobwa kuko yabonye ariyo subject yafasha abantu benshi muri rusange dore ko abantu bose bahurira ku rukundo.

Buravan afite inzozi ku kuzaba wa muhanzi bavuga igihugu akaba ariwe wumvikana mbere y’ibindi nka Diamond., Alkiba ndetse n’abandi.

Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo ye yambere hanze mu mwaka wa 2015 indirimbo yise Majunda akomeza n’izindi yakoranye na Umutare Gaby kugeza aho yaje gukora indirimboa yise Malaika ari nayo yatumye amenyekana cyane. Mu bahanzi amaze gukorana nabo indirimbo hari nka Aucle Austin bakoranye Urwo ngukunda, Umutare Gaby mu ndirimbo Injyana, Ben Kayiranga na Andy Bumbuntu mu ndirimbo turibuka ndetse n’itsinda rya Active mu Ndirimbo bise Ihorere.

Ku bijyanye n’ibihembo Yvan Buravan ntaragera ku rwego rwo kwegukana ibihembo bifite bihambaye hano mu Rwanda. Irushanwa rihuza abanzi bakomeye hano mu Rwanda Primus Guma Guma Super Star Season 7 ntabwo yigeze amahirwe yo kuryitabira. Gusa yabashije kwitabira igitaramo ngaruka mwaka cya East African Party aho yaririmbiye ku rubyiniro rumwe na The Ben wari umutumirwa mukuru.

Uyu muhanzi yigeze no guhurira ku rubyiniro n’icyamamare muri Afurika y’iburasirazuba "Diamond Platnumz" ufite mu kurirmba umuziki w’imbona nkubone(Live).

Mu bijyanye n’ubuzima busanzwe uyu muhanzi mu bwana bwe yakuze atinya imbeba akenshi ifatwa nk’imyamaswa ibana n’abantu umunsi ku wundi.

Buravan mu gitaramo cya EAP yari yitabiriye bwambere
Muri iyi minsi uyu muhanzi ari mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda by’umwihariko n’igitsina gore bitewe n’indirimbo zirimo kubakora ku mitima nka "Heaven" n’ izindi.

Iyi nkuru twayiteguye twifashishije ibiganiro Buravan yagiye agirana n’ ibinyamakuru binyuranye byo mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • nitwa habanabashaka innocent kbs buravan ni umuhanzi nemera nakomerezaho ndamwemera kuburyo buhambae cyane gusa najye mfite impano nkiyie ark nabuze uko nayimenyekanisha?

    Buravan oyeee!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa