skol
fortebet

Anita avuga ko hari benshi bagerageje ku mwambika isura mbi muri rubanda

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Umunyamakuru akaba n’umu Dj, MC Anita Pendo, binavugwa ko atwite atangaza ko imyaka amaze kuri iyi Isi, yikoreye isuzuma bwite agasanga hari bamwe mu bantu baziranye bagiye bamugabaho ibitero ariko imigambi ikabapfubana.
Anita Pendo ni umwe mu bakobwa b’ibyamamare hano mu Rwanda, badafite umutuzo muri Showbiz nk’uko Bull Dog yabiririmbye. Uyu mukobwa agarukwaho cyane mu bitangazamakuru kubera urukundo rwe na Ndana Alphonse.
Umunsi umwe harasohoka inkuru ivuga ko atwite ndetse ko Pasiteri we (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru akaba n’umu Dj, MC Anita Pendo, binavugwa ko atwite atangaza ko imyaka amaze kuri iyi Isi, yikoreye isuzuma bwite agasanga hari bamwe mu bantu baziranye bagiye bamugabaho ibitero ariko imigambi ikabapfubana.

Anita Pendo ni umwe mu bakobwa b’ibyamamare hano mu Rwanda, badafite umutuzo muri Showbiz nk’uko Bull Dog yabiririmbye. Uyu mukobwa agarukwaho cyane mu bitangazamakuru kubera urukundo rwe na Ndana Alphonse.

Umunsi umwe harasohoka inkuru ivuga ko atwite ndetse ko Pasiteri we yamaze kubimuhanurira, undi munsi hakavugwa ko agiye gutandukana n’umukunzi, ku wundi munsi ukumwa ngo yamaze kwerekana umukunzi we mu muryango.

Anita avuga ko ibyamuvuzweho byose byamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora cyane

Ibi byose bituma Anita akomeza kwihariria urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru. Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Instagram, yahishuye ko hari bamwe mu bantu bagiye bashaka kumukoza isoni mu ruhame ariko bikarangira Imana ikinze akaboko.

Avuga ko hari benshi bagiye baharanira guhindanya isura ye ariko ko ashima Imana yamukomeje akaba agihagaze byuma muri uru rugendo rw’ubuzima.

Yavuze ko inabi abantu bagiye bashaka kumugirira yamuremyemo imbaraga no kurushaho gukora cyane ndetse ngo yizeye ko igihe kizagera akabona ibyiza yateguriwe.

“Uyu munsi nitekerejeho nsanga hari abantu bagerageje kunkoza isoni inshuro zitabarika, si uko ari byo nari nkwiriye kugirirwa ahubwo babikoze kubera impamvu zabo bwite zitandukanye, rimwe na rimwe birandenga, ariko nanone kubantu banzi neza babanye cyangwa babana nanjye bazi uwo ndiwe.”-Anita Pendo.

Mu nyandiko isobanura neza uko Anita Pendo yatahuye abo bashakaga gutuma avugwa nabi muri rubanda, anahamya ko ibyo byose yagiye anyuramo n’indi mitego yamwitambitse yamuremyemo imbaraga zo gukora cyane.

Ati “Ibyo bimpa imbaraga za buri munsi, igihe kizagera ibyiza nabikiwe mbibone. Gusa nyuma y’ibyo byose ndacyashobora kuvuga, kubaho guseka gukomeza ubuzima nkuko bisanzwe […] Igihe cy’ibitangaza kiri hafi.”

Aha Anita yari yagiye kwerekana Ndanda mu muryango

Kuri St Valentin uyu mwaka, nibwo Anita yazihizaga isabukuru y’amavuko yahuriranye no kwerekana umukwe mu muryango, ni ibirori byabereye mu rugo kwa Anita Pendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa