skol
fortebet

Anita Pendo yagize icyo abwira ba bakobwa biyamamaje mu ntara 3 zitandukanye muri Miss Rwanda baswata[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 26, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Ni mu gihe hari kuba igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2019 aho ubu Intara zose zimaze kuzengurukwa hagaragara abakobwa bazihagarariye , ariko Abakobwa batatu bitabiriye ijonjora ryo muri Miss Rwanda 2019 bananiwe gukomeza mu kindi cyiciro nyuma yo kugenda bahatana mu zindi Ntara ntibibahire.

Sponsored Ad


Abo bakobwa barimo uwitwa Umutoni Gisele wiyamamarije i Musanze, i Rubavu ndetse akaba yagiye n’i Huye; Uwingeneye Safa Claudia wiyamamarije i Rubavu ntahirwe agahitamo kugerageza amahirwe ye i Huye n’uwitwa Mugwaneza Henriette wiyamamaje i Musanze ntabashe gukomeza.

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba w’ikimenyabose hano mu Rwanda, Anita Pendo yihanganishije aba ba kobwa batatu bakomejebatahiriwe n’amahirwe muri Miss Rwanda 2019.

Umutoni Gisele

Mu kiganiro uyu munyamakuru aheruka gukora ku wa Mbere tariki ya 24 Ukuboza 2018, Pendo yavuze ko aba bakobwa bakwiriye kwihangana nta kundi.

Anita Pendo ati “ Nibihangane, nta kundi nanjye nari umukobwa. Bafite ubushake ariko ntibyakunze. None twabafasha iki? Ntacyo usibye kubyakira”


Umugwaneza Henriette


Uwingeneye Safa Claudia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa