Anita Pendo yavuze ukuntu urubyiruko rw’ubu rukunda iraha cyane agira nicyo arusaba
Yanditswe: Saturday 05, Oct 2019
Anita Pendo avuga ko kuba urubyiruko rw’ubu rukunda kwidagadura ari ibintu byumvikana ariko ko rugomba kwibuka kunywa ntibarenze urugero.
Anita kuri ubu ukora imirimo itandukanye avuga ko ubuzima ari ubwa agaciro bityo ko n’urubyiruko rwjya rwidagadura ariko rukagira aho rugarukira.
Ati: “ Ijanisha rigaragaza ko urubyiruko arirwo rwinshi kandi rukunda iraha cyane. Gusa nsaba ko nubwo bakwidagadura bagomba kuzirikana ko ubuzima bwabo ari ubw’agaciro kenshi. Birinde icyabushyira mu kaga.”
Yaboneyeho gusaba ababyeyi b’abana kujya baganira nabo bakabigiraho inshuti zabo kuko biri mu bizatuma nabo bumva ko bitaweho.
Anita Pendo n’umwe mu banyarwandakazi bakora akazi gatandukanye gusa kuri ubu ahugiye mu bikorwa byo kuvanga umuziki aho ahamya ko ari akazi umuntu asaruramo amafaranga menshi mu gihe ugakoranye umwete n’ubuhanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *