skol
fortebet

Bad Rama yatangaje akayabo k’amamiliyoni yahombejwe na Kigali Summer Festival aheruka gutegura

Yanditswe: Monday 23, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa The Mane,Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama yatangaje ko yagiye muri USA mu kiruhuko cyo kwiyibagiza igihombo gikomeye cya miliyoni zisaga 35 FRW yatewe n’igitaramo cya Kigali Summer Festival aheruka gutegura nticyitabirwe.

Sponsored Ad

Uyu mugabo usanzwe ukora ubushabitsi muri muzika,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu minsi ishize yahombye akayabo ka miliyoni 35 FRW kubera igitaramo cya Kigali Summer Fest yari yatumiyemo Sheebah Karungi, ntabashe kwitabira ku munota wa nyuma bigatuma abantu bari bateguye kuza kureba uyu mugandekazi bisubiraho.

Yagize ati “Byose hamwe niba narabaze neza cyampombeje miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Izi miliyoni zirimo amatike y’indege yari yategeye Sheebah n’ikipe yari kumuherekeza, ibyumba bya hoteli yari yamaze kwishyura no kuba Sheebah ataritabiriye iki gitaramo byagabanyije abantu bakitabiriye bityo amafaranga ntiyaboneka.

Bad Rama uri kwiyibagiriza iki gihombo gikomeye yatewe n’iki gitaramo yakoze muri Nyakanga 2019,yabwiye IGIHE ko ngo adateze guhagarika gutegura ibitaramo ndetse ngo hari ibihumbi 7 by’amadolari agomba kwishyura Sheebah kubera ko gusiba kwe nta ruhare yabigizemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa