skol
fortebet

Bahati Grace yavuze imyato umusore bari mu munyenga w’urukundo

Yanditswe: Saturday 12, Jan 2019

Sponsored Ad

Bahati Grace wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2009,yagaragaje ko aryohewe mu rukundo n’umusore witwa Parfait yasimbuje K8 Kavuyo babyaranye akamwirengagiza.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uba muri USA yatangarije abamukurikira kuri Instagram ko yishimiye umugabo bari kumwe nyuma y’igihe yari amaze adatangaza ku buzima bwe bw’urukundo.

Ku mugoroba wo ku wa GatanuTaliki ya 11 Mutarama 2019,Bahati Grace yanditse kuri Instagram ye ko “yishimiye uyu mugabo utinya Imana”.,akurikizaho akamenyetso k’ibiganza by’ishimwe n’ak’umutima gashushanya urukundo afitiye Parfait. Ni ubutumwa yanditse ku ifoto bafashe yamusuye mu Mujyi wa Edmonton wo mu Ntara ya Alberta yo muri Canada.

Bahati Grace amaze igihe gito asubiye mu buzima bw’urukundo n’uyu musore nyuma y’imyaka irenga itanu atandukanye n’umuraperi K8 Kavuyo banabyaranye umwana witwa Ethan Muhire.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa