skol
fortebet

Bebe Cool yatengushye umugore we

Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi wo muri Uganda Moses Ssali wamamaye nka Bebe Cool ubusanzwe azwiho gukunda by’ukuri umufasha we Zuena Kilema nk’uko akunze kubigaragariza abakunzi babo muri rusange.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yakunze guhura n’imbogamizi za hato na hato zashoboraga kuba zamushwanisha n’umukunzi we, ariko we agakomeza agaragaza ko umutungo ukomeye afite ari umugore we.

Bebe Coll yatangaje ku mugaragaro ko mu gihe Zuena Kirema adahari nawe yaba ntacyo avuze.

Ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2020, uyu muryango wari ugfite ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 18 bamaze babana, ariko Bebe Cool ntiyabigaragaramo amakuru akaba avuga ko yari yagiye mu bikorwa bya NRM.

NRM ni ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda rirangajwe imbere na Perezida Yoweli Kaguta Museveni, uyu muhanzi akaba yaravuzweho kuba umwambari we mu gihe abandi bahanzi barimo Bobi Wine na Jose Chameleone batavuga rumwe n’ibikorwa bye.

Ibi byatumye icyo gihe bamwe mu bakunzi baba bahanzi bombi, bagaragaza ko batishimiye Bebe Cool na gato, kugeza naho bashatse akenshi kuburizamo ibitaramo bitandukanye yagiye akorera hirya no hino muri Uganda.

Amakuru avuga ko Bebe Cool ku Cyumweru atabashisje kwishimana n’abandi i we mu rugo, bitewe n’uko yari yagiye ahitwa iIbanda mu birori byizihiza umunsi wo kwibohora aho yari yaherekeje Museveni.

Abakunzi b’umuryango wa Bebe Cool n’umugore we Zuena Kirema, bagaragaje ko byari bigoye kuba bakwizihiza isabukuru yabo y’imyaka 18 bamaze babana nk’umugore n’umugabo mu gihe bombi badahari kuko byakagombye kuba byiza umugore n’umugabo bose bicaye imbere y’imbaga yaje kwifatanya nabo.

Zuena Kirema we yagaragaje ko kuba umugabo we atari ahar nta cyo bitwaye icyiza ni uko bombi bazi icyo imyaka 18 isize hagati yabo, avuga ko ari ikintu gikomeye agomba gushimira Imana y’uko yamuhaye umugabo mwiza kandi umukunda.

Uyu mugore abinyujije kuri Instagram yanditse avuga ko afite umugabo w’igitangaza kandi ko nyuma y’imyaka 18 hakiri byinshi byiza mu myaka iri mbere hagati yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa