dnd

Bebe Cool yavuze uburyo Jose Chameleone na Bobi Wine batakiri abahanzi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 30 December 2019 Yasuwe: 2172

Umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda ufite abakunzi batari bake bishimira ibihangano bye, yagarutse ku iterambere ry’umuziki wo muri Uganda no ku bahanzi b’ibyamamare bagiye bawukora ubu bakaba basa naho bawuteye umugongo.



Bebe cool ubwo yaganiraga na UBC TV’s Calvin, yagaragaje ko Bobi Wine na Jose Chameleone bahoze ari abahanzi bakwitwa inkingi ya mwamba mu muziki wo muri Uganda, ariko magingo aya bakaba bameze nk’umubyeyi wabyaye umwana yarangiza akamuta.

Yemeza adashidikanya ko kuri we abona aba bombi batakiri abanyamuziki kuko bamaze kumungwa n’ibikorwa bya politike, aho basigaye babyiganira imyanya muri Leta aho gukomeza kuzamura umuziki wabo.

Bebe Cool abona ko kuba ativanga muri Politike, aribyo bituma azakomeza guteza imbere umuziki we.

Ibi yabivuze mu gihe mu muziki wa Uganda, aba bagabo uko ari batatu basanzwe bafitemo izina rikomeye kuburyo ntawashidikanya ko bari bahanganye mu rugamba rwo kwigwizaho abafana.

Bebe Cool kandi yavuze aya magambo asa n’ubyukije ayo yigeze kuvuga ubwo yanengaga mugenzi we Bobi Wine wishoye muri Politike kandi ntacyo yari abaye.

Bobi Wine atagerejwe mu matora yo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ateganya kuba muri Uganda mu mwaka wa 2021, ago azahatana n’abarimo Perezida uriho ubu Yoweli Kaguta Museveni.

Ni mugihe Jose Chameleone nawe atagerejwe muri aya matora, aho yatangaje ko aziyamamariza umwanya wa Guverineri w’Umujyi wa Kampala, agashyigikirwa n’abatari abake bari basanzwe bakunda ibihangano bye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyezamu Sergio Romero wa Manchester United yari apfuye Imana ikinga...

Umunya Argentina urindira ikipe ya Manchester United, Sergio...
20 January 2020 Yasuwe: 4345 1

Akazi Meghan Markle na Prince Harry bagiye gusimbuza kuba I Bwami kamaze...

Ibinyamakuru byose byo mu Bwongereza biri kugaruka cyane ku gikomangoma...
20 January 2020 Yasuwe: 6250 0

VIDEO: Tuyishime Prisca witabiriye Miss Rwanda avuye ku musozi wa Kanyarira...

Amajonjora yibanze mu Irushanwa ryo gushaka Umukobwa uhiga abandi mu Bwiza,...
19 January 2020 Yasuwe: 5771 2

Reba abakobwa 20 b’ikimero bemerewe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss...

Nyuma yo kuzenguruka mu ntara enye z’U Rwanda mu majonjora yibanze yo...
18 January 2020 Yasuwe: 5107 2

Impinduka zitunguranye muri Miss Rwanda i Kigali[VIDEO]

Mu majonjora yibanze y’Irushanwa rya Missrwanda yazengurutse i Ntara zose,...
18 January 2020 Yasuwe: 3718 0

Reba Ubwiza bw’Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda i Kigali[VIDEO]

Nyuma yo kuzenguruka mu ntara enye z’U Rwanda mu majonjora yibanze yo...
18 January 2020 Yasuwe: 4105 0