skol
fortebet

Beyonce agiye guha amahirwe abakobwa babyifuza aho ashaka kubaha Buruse yo kwiga muri Kaminuza z’ikomeye muri America(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Beyoncé Giselle Knowles-Carter yatangaje ko mu buryo bwo kwizihiza umwaka umwe ushize asohoye album ye ya gatandatu, agiye gutanga buruse ku banyeshuri b’abakobwa bane bashaka kwiga kaminuza.
Beyoncé ni umwe mu baririmbyikazi bihagazeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba mu kugira igikundiro, imitungo n’ibindi bitandukanye. Ubwamamare bwe abukesha ubuhanga mu miririmbire, ikimero ndetse no kuba yarashakanye n’umuraperi Jay-Z uri mu baraperi batunze amafaranga menshi muri Amerika. (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Beyoncé Giselle Knowles-Carter yatangaje ko mu buryo bwo kwizihiza umwaka umwe ushize asohoye album ye ya gatandatu, agiye gutanga buruse ku banyeshuri b’abakobwa bane bashaka kwiga kaminuza.

Beyoncé ni umwe mu baririmbyikazi bihagazeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba mu kugira igikundiro, imitungo n’ibindi bitandukanye. Ubwamamare bwe abukesha ubuhanga mu miririmbire, ikimero ndetse no kuba yarashakanye n’umuraperi Jay-Z uri mu baraperi batunze amafaranga menshi muri Amerika.

Beyoncé yatangaje ko mu rwego rwo kwizihiza umwaka ushize ashyize ahagaragara album ye ya gatandatu yise ’Lemonade’ agiye gutanga buruse ku banyeshuri bane b’abakobwa bifuza gutangira kwiga mu mwaka w’amashuri wa 2017-2018 muri kaminuza zihagazeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa internet, uyu muhanzi yavuze ko iki ari igikorwa yateguye ’mu rwego rwo gutera akanyabugabo no gufasha abagore bato badafite ubwoba bwo gutekereza mu buryo bwagutse, bakomeye, kandi bagaragaza umwimerere mu byo bakora.’

Yongeyeho ati “Buruse enye nizo zizatangwa, imwe ya buri kigo, ku banyeshuri b’igitsina gore bashyashya, abasanzwe n’abize amasomo ajyanye n’ubugeni, umuziki, ubuvanganzo ndetse n’ajyanye n’ubumenyi ku mateka n’imibereho y’Abanyamerika bakomoka muri Afurika. Ibigo byatoranyijwe bizakira abanyeshuri ni ’Berklee College of Music’, ’Howard University’, ’Parsons School of Design’ na ’Spelman College.”
Yasoje avuga ko ibindi bisobanuro ku banyeshuri bifuza guhatanira izo buruse bitangwa na kaminuza zemeye kwakira abanyeshuri yageneye buruse abinyujije mu cyo yise “Formation Scholars” nk’uburyo bwo guhuza inyito y’iki gikorwa n’indirimbo yakunzwe cyane kuri album aheruka gusohora.

Beyoncé wiyemeje gutanga buruse za kaminuza ku banyeshuri bane bize amasomo ajyanye n’ubuhanzi mu byiciro bitandukanye, hari hashize amezi atatu ahishuye ko umuryango we na Jay-Z witeguye kwibaruka impanga mu minsi iri imbere ndetse ashyira ahagaragara amafoto menshi agaragaza ubwambure bw’inda mu kugaragaza ko akuriwe.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa