skol
fortebet

Bidasubirwaho Meddy yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na igisupusupu

Yanditswe: Sunday 18, Aug 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Meddy umaze kuba icyamamare ku isi yose yamaze gutangaza ko yifuza gukorana indirimbo na Igisupusupu nyuma yo kubona amashusho y’ibyo yatangaje nyuma y’igitaramo cya Iwacu muzika Festival.

Sponsored Ad

Meddy waherukaga gushima imiririmbire ya Nsengiyumva Francois wiswe igisupusupu kubera indirimbo ye Mariya Jeanne kuri BBC,yatangarije kuri Instagram ye ko yifuza gukorana indirimbo n’uyu mugabo w’imyaka 40,nyuma yo kubona amashusho ye ari gutangaza ko abahanzi b’Abanyarwanda bihagije ndetse ashima urwego rwe.

Meddy yagize ati “Imyumvire myiza cyane.Igisupusupu ndashaka indirimbo yacu twembi sasa! ababishinzwe babitugiremo.”

Ubwo Nsengiyumva yabazwaga na’abanyamakuru uko yakiriye gukorana na Diamond mu gusoza ibitaramo bya Iwacu muzika Festival, yagize ati “Mufata nk’umuntu ukomeye ugeze muri ruriya rwego ariko natwe turihagije,wenda batazadusugura cyangwa ngo baduce amazi.Ntawe mu Rwanda dufite abahanzi,kandi ujya ubumva ba Meddy bari Mpuzamahanga nyine.

Ujya gutera uburezi arabwibanza,ntabwo nashimagiza uriya wo hakurya atazigira icyo amarira ariko meddy narwaye yatanga umusanzu ati uriya ni umunyarwanda.”




Meddy arashaka gukorana indirimbo na Igisupusupu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa