skol
fortebet

BIRAVUGWA: Umunyarwandakazi wishyingiye umukobwa mugenzi we aratwite-AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu ntangiro za Werurwe 2017 nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ku bakobwa babana bahuje igitsina bari bamaze kwemeranya kubana nk’umugabo n’umugore ndetse bakaza no kwambikana impeta ya fiançailles. Kuri ubu aba bakobwa bashyize hanze ifoto igaragaza ko benda kwibaruka imfura.
Ibi byagaragajwe na Umuhoza Mucyo Rebecca[Becky] usanzwe yaremereye Ferrand Ndayisaba kumubera umugore. Mu ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram ashimira abantu bakomeje kubaba hafi baboherereza ubutumwa bugufi ndetse (...)

Sponsored Ad

Mu ntangiro za Werurwe 2017 nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ku bakobwa babana bahuje igitsina bari bamaze kwemeranya kubana nk’umugabo n’umugore ndetse bakaza no kwambikana impeta ya fiançailles. Kuri ubu aba bakobwa bashyize hanze ifoto igaragaza ko benda kwibaruka imfura.

Ibi byagaragajwe na Umuhoza Mucyo Rebecca[Becky] usanzwe yaremereye Ferrand Ndayisaba kumubera umugore. Mu ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram ashimira abantu bakomeje kubaba hafi baboherereza ubutumwa bugufi ndetse bakanabatera imbaraga babereka ko bishimiye urukundo rwabo.


Ubutumwa bashyize ku rubuga rwa Instagram

Yagize ati” Reka dufate uyu mwanya dushimire mwebwe mwese mukomeze kuba hafi yacu , mukatwoherereza ubutumwa bugufi budutera imbaraga. Nukuri muradushimisha n’ubwo muri bake gusa turabyishimira cyane.”

Iyi foto yari iherekejwe n’ubu butumwa yerekanaga ko uyu mukobwa akuriwe ndetse akaba ari hafi kwibaruka imfura ye na Ferrand Ndayisaba bamaze amezi ane babana ku mugaragaro.

Becky wigeze no kuba umunyamakuru kuri Radio 10 bigaragara ko akuriwe

Ubu butumwa bwakurikiwe n’ubwo abantu batandukanye bagiye bandika bababwira ko bishimiye ko aba bombi bagiye kwibaruka maze nabo baza bashimira bababwira ko ari byiza cyane igisigaye ari ugutegereza.

Kuva aba bakobwa babana bahuje ibitsina bakwiyemerera ko ari abatinganyi, hagiye havugwa inkuru nyinshi zitandukanye, bamwe mu banyarwanda bavuga ko bishe umuco ,gusa aba bakobwa bakavuga ko buri wese mu buzima agira amahitamo ye.

Muri Werurwe ubwo aba bakobwa [Umuhoza Mucyo Rebecca(Becky) na Ferrand Ndayisaba] bambikanaga impeta z’urukundo

Birashoboka cyane ko umutinganyi yabyara n’ubwo benshi batumva uburyo bikorwamo.Uwahisemo kuba umugore ashaka umugabo usanzwe akamuha intanga ubundi akaba yakwibaruka bikitirirwa uwo babana bahuje igitsina kuko aba ariwe afata nk’umugabo we.

Ku bagabo babana bahuje ibitsina, bo bahitamo gushaka abana barera b’imfubyi cyangwa babayeho mu buzima bubi bakababera ababyeyi, bakabaha buri kimwe nabo bakumva umunyenga wo kuba umuntu agira inshingano za kibyeyi.

Nyuma y’aba hagiye haboneka abandi batandukanye bavugwaho ubutinganyi gusa bamwe bakabyamaganira kure abandi bakabihamiriza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ko bakundana .

Hano mu Rwanda ibi bikorwa by’ubutinganyi ntibikunze gukorwa byeruye nk’ahandi mu mahanga gusa usanga hari uduce tumwe na tumwe muri Kigali tuvugwamo ba ruharwa mu gukora ibi bintu benshi mu banyarwanda bafata nko guta umuco.

Mu bitekerezo byinshi by’abantu batandukanye usanga batabyumva kimwe, usanga harabavuga ko baramutse bamenye ko kanaka ari umutinganyi bamuha akato ndetse bagatangira kumugendera kure kandi nyamara kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rihana abakora ubutinganyi rihari.

Aba bakobwa baba muri America nabo mu minsi yashize bavuzweho ubutinganyi

Ibitekerezo

  • Mujye mutanga Amakuru muzi aba nahano America ntabwo ari abatinganyi turaziranye turaturanye rero mwarababeshyeye

    wasanga uri mwene wabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa