skol
fortebet

Bitunguranye Ndimbati yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda aho yashyigikiwe na mugenzi we Nick Dimpoz wamenyekaniye muri City Maid

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Uwihoreye Moustapha wamenyakanye nka Ndimbati muri film isetsa y’uruhererekane ya Papa Sava agiye gusohora indirimbo yise ‘Nabuze umuntu’ izaba ikoze muri Trap Music akaba yashyigikiwe na mugenzi we nawe ukina Filimi agakora n’umuziki uzwi nka Nick Dimpoz.

Sponsored Ad

Uyu mugabo umaze kubaka izina muri Cinema Nyarwanda yamenyekanye bwa mbere ubwo yajyaga muri film y’uruhererekane ya City Maid akinamo yitwa Deo.

Nkuko yabinyujije kuri Status ye ya Whatsapp yerekanye ifoto yamamaza indirimbo ye avuga ko mu minsi mike iza kuba yagiye ahagaragara.

Mu rwego rwo gukomeza kubaka izina uyu mugabo yabonye ko ibyo bidahagije ahitamo n’inzira yo kwerekeza mu muziki.

Iki gitekerezo yagize kandi yagishyigikiwemo na mugenzi we Nick Dimpoz aho yagize ati "Muradukizwa niki ko abakinnyi ba Filimi natwe umuziki tuwinjiyemo...ntaho muzaducikira..".


Kuri iyo foto hejuru handitseho ijambo rivuga ngo ‘Ndimbati aje mu njyana ya Trap Music’.

Iyo ndirimbo ye izaba yitwa ‘Nabuze umuntu’ iri gukorerwa muri Studio ya Country Records hamwe na Producer Nizbeat.

Muri Papa Sava, uyu mugabo yagiye agaragaramo kenshi asetsa abantu ari naho hagiye hava amagambo ubu akoreshwa na benshi mu rubyiruko kubera uyu mugabo.

Muri ayo magambo harimo nka ‘Umaze kubyimba’, Uzagira umunwa kugeza ryari’ n’ayandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa