skol
fortebet

Bruce Melody yasubije abibaza niba ashobora gusinya muri Kina Music

Yanditswe: Saturday 23, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody atangaza ko ataragezwaho icyifuzo cyo kwinjira mu nzu itunganyamuzika ya Kina Music ariko ko biramutse bibaye yabitekerezaho kabiri.
Ni mu kiganiro yagiranye na Isango Star ubwo yari kumwe na Knowless Butera basobanura ku gitaramo cyabo kizaba tariki ya 23 Ukuboza 2017 kikabera muri Convention Center.
Mbere y’uko bategura iki gitaramo, Bruceyabanje gukorana indirimbo na Knowless bise ‘Deep In Love’ ikaba imaze gukundwa kugeza (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody atangaza ko ataragezwaho icyifuzo cyo kwinjira mu nzu itunganyamuzika ya Kina Music ariko ko biramutse bibaye yabitekerezaho kabiri.

Ni mu kiganiro yagiranye na Isango Star ubwo yari kumwe na Knowless Butera basobanura ku gitaramo cyabo kizaba tariki ya 23 Ukuboza 2017 kikabera muri Convention Center.

Mbere y’uko bategura iki gitaramo, Bruceyabanje gukorana indirimbo na Knowless bise ‘Deep In Love’ ikaba imaze gukundwa kugeza ubu.Yumvikanamo amagambo yiganjemo urukundo rwinshi aho Bruce Melody yishyize mu mwanya w’umusore uri kubwira umukunzi we amagambo meza, Knowelss nawe yishyira mu mwanya w’uwo mukobwa agasubiza Bruce Melody.

Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baragira bati: "Sinabihisha[I can’t hide it] ndagukunda bihambaye[I am so deep in love with you]".

Knowless ati: "Umuti umvura Bae, Ni njye nzi aho nguhisha, uko iminsi ihita mbona ugenda uba mushya, uri umwami wanjye sinabaho ntagufite, urukundo ngukunda ruzira uburyarya, utuye mu ndiba y’umutima wanjye[You are my King, I can’t live without you, My love for you is for real]".
Maze Melody akamwikiriza agira ati: "Nkunda uko unkunda, Sinabihisha, ni umugisha[...]"

Imikoranire ya Knowless na Bruce Melody ni mishya kuko aba bombi ari ubwa mbere bakoze indirimbo bahuriyemo.Melody yamamaye nyuma ya Knowess kuko yabanje gukora muri Guma Guma afasha abahanzi nka Back Up(abafasha abahanzi mu majwi) wabo.

Bruce na Knowless bagiye guhurira mu gitaramo kimwe

Bitewe n’uko Knowless abarizwa muri Kina Music kandi akaba ari gukorana bya hafi na Bruce Melody, benshi batangiye kwiyumvisha ko Bruce Melody ashobora kuba agiye gusinya muri Kina Music ya Ishimwe Clement dore ko uyu muhanzi ataratangaza indi nzu itunganyamuzika baba bari gukorana nyuma yo kuva muri Super Level.

Kuri iki kibazo, Bruce Melody avuga ko nta biganiro birabaho hagati y’impande zombi kuburyo wenda yatangira gutekereza kubyo baganiriye, yagize ati “Ntabwo byari ari nyabyo, usibye ko ntabiganiro turagirana.”

Yakomeje avuga ko hari icyemezo mu buzima gisaba ko umuntu agifata yabanje gutekereza kabiri.Yumvikanishije ko atanze kwinjira muri Kina Music ahubwo ko byose byaterwa n’ibiganiro bagirana n’ubuyobozi bwa Kina Music akabishingiraho mu gufata umwanzuro wo kwinjira muri Kina Music.

Yagize ati “Hari ibintu bidatungurana ,hari ibintu umuntu yicaraho akabyigaho hanyuma akareba icyo gukora …sinibazaga ko babinsabye nabyemera ako kanya cyangwa ngo mbihakane.”

Yavuze ko ari ubwa mbere yari abajijwe iki kibazo kandi ko mu gihe cyose amaranye akora na Knowless ndete na Clement atari yarigeze abitekerezaho.Ati “Njyewe ni ubwa mbere mpuye niki kibazo , sinari nari geze ntekereza kuri ibi bintu ariko ibyari byo byose nafata umwanya wo kubiganiraho.”

Indirimbo “Deep in love” bakoranye yageze hanze ku wa mbere itariki ya 27 Ugushyingo 2017 , isohoka ari amajwi ndetse n’amashusho y’amagambo ari yo yitwa Lyrics video.

Kuri ubu rero, Bruce Melodie na Knowless Butera bakaba bagiye guhurira mu gitaramo kimwe cyitwa ‘Holiday Cheer’ kizabera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali Concention Center tariki ya 23 Ukuboza 2017.

Kwinijira muri iki mu gitaramo ni ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 10 ahasanzwe.

Bruce avuga ko amasezerano ye na Kina Music byasaba ko abanza kuyatekerezaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa