skol
startimes

Bruce Melody yihakanye ibyo kumenyekanisha muzika ya The Ben

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 10 August 2020 Yasuwe: 778

Bruce Melody yahakanye ibyo gusinyisha umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, byavugwagako nawe ari mu bahanzi bashya bagiye gufashwa n’itsinda rya Bruce Melody yise Igitangaza Music.


Hari amakuru yari yatangiye gucicikana kumbuga nkoranyambaga yemeza ko, umuhanzi The Ben ari umwe mubahanzi bagiye gujya bafashwa na Bruce Melody.

Iyi nkuru abantu benshi by’umwihariko abakunzi ba The Ben ntibayakiriye neza, bahamyako izina The Ben ari rinini cyane kuruta irya Bruce Melody byityo ntakuntu yafashwa nuwo arusha izina n’ubwamamare.

Uwitwa Eloi Habiyumva usanzwe ari umufana wa The Ben yagize ati “Ntibishoboka ndetse ntibyumvikana ukuntu Bruce yafasha The Ben kandi ntaho bahuriye mukumenyekana” arongera ati “Yewe ndahamya ntashidikako yaba n’amafaranga The Ben akorera arenze ayo Bruce akorera, none se ubwo nigute wafasha umuntu ukurusha ibyo byose?”

Iyi nkuru yari yatangajwe na Radio B&B FM, aho bagiraga bati “Umuhanzi The Ben ari kubarizwa muri lebel ya Bruce Melodie. uyu muhanzi wari usanzwe uba muri amerika ariko akaba ari mu Rwanda, ashobora kuba yamaze gusinya amsezerano…”

Nyuma y’iyi nkuru yari imaze gutambuka kuri iyi Radio ivugira mu mujyi wa Kigali, Bruce Melody yahise ahaka aya makuru ahamyako ari ibihuha.

Bruce yagize ati “Fake News : Mbere na mbere nta label mfite [email protected] &@ kennysolmusic nibo bahanzi bari muri Crew twise #IgitangazaMusic kandi ntabwo ari record label murabizi .( NI NGOMBWA KUBAHA BRAND Z’ABANTU) @TheBen250 ntabwo ari izina ryo kuvuga uko wiboneye man“

Mu minsi ishize nibwo Bruce Melody yatangiye gukorana n’abahanzi babiri aribo Kenny Sol na Juno Kizigenza, aba bose azajya abafasha abinyujije mu itsinda yise Igitangaza Music ndetse yatangiye kubakoreshereza indirimbo no kubafasha kumenyekanisha ibihangano byabo mu Rwanda.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo wa Butera Knowless yashyize hanze ifoto y’umukobwa wabo w’imfura bari...

Producer Clement Ishimwe, umutware wa Butera Knowless yashyize hanze ifoto...
20 September 2020 Yasuwe: 7779 0

Martin Promoter yakomoje ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho mu rukundo[AMAFOTO]

Umuhanzi nyarwanda Martin Munezero abenshi bazi ku izina rya Martin...
20 September 2020 Yasuwe: 648 0

Umufasha mwiza zimwe mu mbaraga za Sadate MUNYAKAZI[AMAFOTO]

kuva imikino yahagarikwa hano mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu hashize amezi...
19 September 2020 Yasuwe: 4879 0

Diamond yashimishijwe cyane no kuba ariwe muhanzi w’umunyafurika, ugaragara...

Umuhanzi wo mugihu cya Tanzania, Diamond Platnumz yagaragaje ibyishimo...
19 September 2020 Yasuwe: 1264 0

Perezida Magufuli yongeye guhuriza ku meza imwe abakeba,Diamond,Ali Kiba na...

Perezida wa Repubulika ya Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli akomeje...
17 September 2020 Yasuwe: 2442 0

Cardi B yasabye urukiko kumutandukanya n’umugabo we bamaze imyaka 3...

Cardi B, umugore ukora injyana ya Rap muri Amerika kuwa kabiri yasabye...
16 September 2020 Yasuwe: 4095 0