skol
fortebet

BUCECE: Diane yabenze Platini [Dream Boys] anahita amusimbuza

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2017

Sponsored Ad

Nemeye Platini umwe mu basore bagize itsinda rya Dream Boys, yamaze gutandukana n’umukunzi we Diane bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.
Platini na Diane bamaze igihe bigaruriye imitima y’abakunzi babo [Abafana] bamwe bavugaga ko babarenye nakabuza bagomba kubana ndetse ubwo Platini yizihizaga isabukuru y’amavuko mu mwaka ushize yavuze ko bidatinze azabana n’uwo yihebeye. Kuri ubu amakuru agera ku Inyarwanda aravuga ko aba bombi bamaze gushwana. Diane wari umaze igihe ari mu rukundo na (...)

Sponsored Ad

Nemeye Platini umwe mu basore bagize itsinda rya Dream Boys, yamaze gutandukana n’umukunzi we Diane bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Platini na Diane bamaze igihe bigaruriye imitima y’abakunzi babo [Abafana] bamwe bavugaga ko babarenye nakabuza bagomba kubana ndetse ubwo Platini yizihizaga isabukuru y’amavuko mu mwaka ushize yavuze ko bidatinze azabana n’uwo yihebeye.

Kuri ubu amakuru agera ku Inyarwanda aravuga ko aba bombi bamaze gushwana. Diane wari umaze igihe ari mu rukundo na Platini ngo yamusimbuje umusore witwa Fiston bahararanye muri iyi minsi.

Diane ati "Byishimo byanjye @ Fiston Rutayise......

Platini na Diane mu minsi ishize nibo basigaranye igifunguzo ubwo Knowless na Clement bemeranyaga kubana nk’umugabo n’umugabo. Ikinyamakuru Umuryango.rw turi mu ba mbere banditse inkuru aho Knowless yibutsaga Platini ko ariwe wasigiwe igifunguzo ko akwiye kugira icyo yibwira.

Byose byatangiye uyu mukobwa [Diane] ashyira amafoto atandukanye kuri instagranm ye. Akunda gushyiraho Fiston ari nawe bivugwa ko bari mu rukundo. Amagambo aryoheye amatwi niyo yuzuye ku mbuga zaba bombi mu gihe Platini we adaherukaho.

Fiston ati "Ndagukunda urabizi....

Amafoto ya Diane na Platini yasibwe cyare kuburyo nasigayeho ari mbarwa ku rukuta rwa Instagram. Zimwe mu nshuti za Platini na Diane zivuga ko hashize igihe batandukanye ahubwo ngo ’byatinze kumenyekana.;

Diane ngo yafashe umwanzuro wo kwikuramo Platini akoresheje gushaka undi musore umwibagize agahinda. Inshuro zigera kuri eshatu umunyamakuru wa Umuryango.rw yahamagaye Platini ntiyigeze abasha gufata Telefone ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa