skol
fortebet

Buravan yatangaje umuntu wamuhishuriye ko ashobora kwegukana Prix Découvertes

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Yvan Buravan yavuze ko Ben Kayiranga ariwe wamushishikarije kujya mu marushanwa ya Prix Découvertes.

Sponsored Ad

Umuhanzi Yvan Buravan yatangaje ko mbere acyumva amarushanwa ya Prix Découvertes yabanje kutabyitaho cyane kuko ahanini ntamakuru ahagije yari afite kuri iri rushanwa ahanini rigamije guuteza imbere abanyempano baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Ahagana mu mwaka wa 2017 ngo yabwiwe na Ben Kayiranga ko yakwitabira ririya rushanwa ndetse amubwira ko ashobora kuryegukana gusa ngo Buravan we yararuciye ararumira kubera ko yumvaga ko adashobora kugitwara ndetse bikubitaniraho nuko ntamakuru yari afite kuri rino rushanwa.

Irushanwa rya Prix Découvertes ubusanzwe rihemba umunyempano wahize abandi aho ahembwa amayero ibihumbi 1000 avunjemo miliyoni 10 n’imisago y’amafaranga y’ u Rwanda ndetse bakazamutegurira ibitaramo 10 cyangwa birengaho ari kumwe n’itsinda rizamufasha kumucurangira mu bihugu bitandukanye.

Kugera magingo Buravan ntaramenya igihe azagira mu gihugu cy’ubufaransa kwakira igihembo cye ndetse ari naho azahita amenya amakuru ajyendanye n’ibindi bikorwa ateganyirijwe gukorerwa niyi Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI.

Twakwibutsa ko Buravan yarahanganye n’abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye aribo Azaya (Guinée), Barakina (Niger), Biz Ice (Congo), Gasha (Cameroun), Geraldo (Haïti), Iyenga (RD Congo), Maabo (Sénégal), OMG (Sénégal) na Ozane (Togo).

Asoza akaba yatangaje ko asaba abanyarwanda bose kuzaza kwifatanya nawe mu gitaramo cya The Love Lab giteganyijwe taliki ya 1 Ukuboza 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa