skol
fortebet

Butera Knowless,Ishimwe Clement n’abandi bahanzi bose babarizwa muri Kina Music basigaye babana munzu imwe i Nyamata[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 18, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Muri ibi bihe byo kuguma mu rugo kugirango twirinde ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abahanzi bamwe byabateje ibihombo abandi babonye umwanya uhagije wo gukora indirimbo batuje.

Sponsored Ad

Abahanzi babarizwa muri Kina Music ya Ishimwe Clement na Butera Knowless bari mu bihe bidasanzwe kuko barigukora bitandukanye nuko bari basanzwe bakora.

Ibihe bya Guma mu rugo byatangiye Clement n’umugore we Knowless barujuje inzu yakataraboneka i Nyamata mu karere ka Bugesera ari naho basigaye batuye. Mu rwego rwo kugirango bafatirane ibi bihe bakore indirimbo nyinshi, bazanye abandi bahanzi babarizwa muri iyi label aribo Igor Mabano na Nel Ngabo bajya kubana aha i Nyamata.

Uwitwa Platini usigaye ukoresha izina rya ‘Mr P’ mu muziki nawe abarizwa muri iyi label ariko ntabwo abana nabo ahubwo ahagera mu gitondo agataha iwe ku mugoroba. Bivugwa ko nawe yujuje inzu ya kadasitere muri aka gace akaba ari naho asigaye aba.

Mbere yuko bajya muri studio kuririmba aba bahanzi babanza kugira umwanya wo gukora imyitozo ngorora mubiri.

Isihimwe Clement uyobora iyi label avuga ko bahisemo kubana kugirango bahuze imbaraga bakore indirimbo nyinshi kandi batuje. Mbere yuko ibi bihe birangira nibwo bazatangira kuzishyira hanze.

Ku bijyanye na buri umwe muri aba bahanzi, uwitwa Igor Mabano ngo umwanya munini akunda kuba ari muri studio kuko adakunda kureba filime.

Nel Ngabo we ngo kuba studio iri mu nzu buri uko agize igitekerezo ahita agikora, Platini we ngo ubu biri kumufasha kuruhuka mu mutwe agakora indirimbo yayitondeye.

Iyi label yahisemo gukorana babana nyuma yuko mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka basubitse igitaramo cya Igor Mabano yagombaga gukora cyo kumurika album ye ya mbere kubera icyorezo cya Coronavirus.

Kuri ubu bari no mu myiteguro yo kwizihiza imyaka imyaka icumi (10) Butera Knowless amaze akora muzika na album ze ebyiri.

REBA AMAFOTO:









Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa