skol
fortebet

Butera Knowless yasoreje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri kaminuza yo muri Amerika

Yanditswe: Monday 16, Dec 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Butera Knowless ukorera umuziki mu nzu ya Kina Music yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University yo muri USA.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni naho yaherewe impamyabumenyi ye, mu ishami rya ‘Business Administration’.

Oklahoma University isanzwe ari Kaminuza yigenga ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinzwe mu 1950.

Iyi kaminuza ifite ishami no mu Rwanda ari naho Butera Knowless yigiye amasomo ye.

Uyu munsi, Knowless yanditse kuri Twitter ye amagambo agaragaza ko yishimiye kuba yarangije MBA (Master of Business Administration).

Ibirori byo gusoza amasomo (graduation) muri Oklahoma Christian University byabaye kuwa gatanu tariki 13 z’uku kwezi.

Mu 2016 nibwo uyu muhanzi yarangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza (licence) mu bijyanye na ‘finance’ muri kaminuza ya ULK i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa